Abantu batamenyekanye, bitwaje imbunda, bafashe bugwate abantu umunani , barimo abapadiri batanu nyuma yo gutwika kiliziya ya St Mary de Nchang, i Bamenda, mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Cameroun .
Abo bantu batamenyekanye batwitse kiliziya ku wa Gatanu, itariki ya 16 Nzeri 2022, mbere yo gutwara abapadiri batanu, umubikira n’abakirisitu babiri.
Ihuriro ry’Abepiskopi bo mu Ntara ya Bamenda ryatangaje ko kiliziya ya St Mary de Nchang “yatwitswe n’abantu batamenyekanye bitwaje intwaro ndetse n’abapadiri batanu, umubikira n’abizera babiri bashimuswe”.
Arkiyepiskopi Andrew Nkea wasinye itangazo rigenewe abanyamakuru, nta bisobanuro atanga ku byerekeye icyo gitero, nta muntu agishinja by’umwihariko, kandi yemeza ko abashimuse “nta mpamvu ifatika” batanze y’iki gikorwa nk’uko Actucameroun.com ivuga.
Kugeza ubu, nta kwigamba iki gikorwa kuragera ku bayobozi b’akarere cyangwa ku nama y’Abepiskopi yo mu Ntara ya Bamenda. Nta n’uwari wasaba ingurane kandi abashimuswe barekurwe.
Kuva mu mpera z’umwaka wa 2016, uturere dukoresha Icyongereza muri Cameroun, Amajyaruguru y’Uburengerazuba n’Amajyepfo y’Uburengerazuba, tuvugwamo imyivumbagatanyo ikabije y’abashaka kwiyomora kuri iki gihugu kiganjemo abakoresha Igifaransa bakigenga.


