Ubucukuzi butemewe bw’ibuye rifite ibara y’ubururu bajya gusa na move (mauve) bumaze ibyumweru bike butangiye mu karere ka Ngororero, mu murenge wa Kavumu, mu tugari twa Tetero na Rugeshi.
Amakuru atangwa n’abahatuye, avuga ko hari abacukura aya mabuye mu buryo bunyuranije n’amategeko. Abo barimo abanyarwanda n’abarabu bakomoka muri Sri-Lanka: Mohamed Jamaldeen Mohamed Jawsar na Mohamed Jamaldeen Mohamed Rasmy. Abo banyarwanda ngo ni Muhire David ukorana bya hafi na Dr Lt Colonel Emmanuel Munyengabe (MINIRENA), n’undi witwa Kagaba Fiizi (bakunze kwita Munyakazi), uyu akaba ari wisanga cyane ku barabu bava Sri-Lanka.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ngo haba hari inkunga y’akayabo yatanzwe n’abo barabu, ikaba yarakoreshejwe mu guca umuhanda wa nka 1,5 Km ugana aho bacukura, izoroshya ubucukuzi n’itwarwa ry’amabuye. Bivugwa ko hari imashini icukura yavuye mu ntara y’i Burasirazuba, izanywe na Kagaba Fiizi (bita Munyakazi).

Iyo mashini ubu ikaba ihishwe mu murenge wa Karunda, akagari ka Rugeshi, mu midugudu ya Gasumo na Mwiyanika (bicara bayimura).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo bucukuzi bukorwa mu masambu y’abandi ngo bwatangijwe ku mugaragaro n’umukozi mukuru muri MINIRENA ariwe Dr Lt Colonel Emmanuel Munyengabe. Ibi byabaye nyuma y’uko tariki ya 10 Gashyantare 2017, uyu muyobozi yandikiye ba nyir’amasambu, amabaruwa dufitiye kopi ko bitegura kwimurwa(expropriation), kandi nabo ari abacukuzi babifitiye ibyangombwa.

Magingo aya, ubu butaka bwaba bumaze gukurwamo Toni zisaga eshatu za Amethiste, zikajyanwa n’abo bacukura ku bw’igitugu.
Nk’uko ubuhamya bw’abatuye muri ako gace buvuga, ba nyir’ubu butaka nabo bafite isosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwa ZILO INVESTMENT Ltd, kandi bamaze kugaragaza abanyamahanga bazafatayanya. Bose bategereje uburenganzira bwa Leta ngo batangire imirimo y’ubucukuzi bwemewe.

Ibi bikorwa ngo byaba bikorwa ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bubizi nkuko bigaragazwa mu ibaruwa yandikiwe ZILO INVESTMENT Ltd, ariko bukaba ntacyo bubikoraho. Bikorwa kandi inzego z’umutekano zihari, kuko ubwo butaka busigaye burinzwe. Nta gushidikanya ko haba harimo akagambane n’ubufatanyacyaha, ntawamenya amaherezo yabyo, ni ukubitega amaso.

(Inkuru irambuye tuzayikomeza ubutaha).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
bwiza.com


