Ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko yo mu Rwanda gikomeje guhangayikisha abaturage, aho bamwe bemeza ko hatagizwe igikorwa bashobora kwisanga batakibona n’ifunguro rimwe ku munsi .
Ibyo kurya nk’ibishyimbo, kawunga, umuceri, imyumbati, ibijumba n’ibitoki n’ibirayi, benshi mu Banyarwanda bakunze kwifashisha, ikiguzi cyabyo cyagiye kikuba kabiri, cyangwa gatatu hamwe na hamwe.
Nk’ikilo k’ibishyimbo cyaguraga ku mafaranga 400, 500 ubu kigeze ku mafaranga 1,000, 1,200 hamwe na hamwe, mu gihe umuceri usanga ugura hagati y’amafaranga 1,400 na 1,600, ibirayi byatungaga benshi i kilo cyavuye ku mafaranga 200, 300 ubu kigeze kuri 500 na 600 hamwe na hamwe.
Igiteye inkeke ni uko usanga ibi biciro bitazamutse mu mujyi gusa ahubwo no mu cyaro bituruka byarazamutse. Abaturage bavuganye n’Ijwi ry’Amerika, bagaragaza ko hari benshi batakirya kabiri ku munsi, bagasaba Leta kugira icyo ikora kuri iki kibazo kibahangayikishije.
Mu karere ka Musanze na Rubavu uturere tuzwiho kweza ibirayi, abaturage baho babwiye Ijwi ry’Amerika ko ikiribwa cy’ibirayi cyari kibafatiye runini, basigaye batakibasha kukigurira.
Iki kibazo gisa nk’ikiri mu gihugu hose, ni cyo gituma abaturage basaba Leta kureba uko yakiga ho, igiciro k’ibiribwa kikagabanuka. Abayobozi banyuranye bagiye basobanura zimwe mu mpamvu zatumye ibiciro bizamuka, bagaragaza ko ikibazo cy’izamuka rya lisansi na mazutu kiza imbere mu byatumye ibiciro bizamuka ku masoko.
Imibare iheruka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yagaragaje igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi gushize kwa munani 2022. Iyi mibare igaragaza ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 15.9 ku ijana ugereranyije n’ukwezi kwa munani umwaka ushize, mu gihe mu byaro ryiyongereye ku kigero cya 23.6 ku ijana ugereranyije n’umwaka ushize.


