Putin yaburiye inshuti za Ukraine ko azakoresha intwaro kirimbuzi yongeraho ko atabeshya

Sangiza iyi nkuru

Perezida Vladimir Putin kuri uyu wa Gatatu mu ijambo yagejeje ku banyagihugu yakangishije gukoresha intwaro za kirimbuzi mu kurwanya uburengerazuba kubera Ukraine, kandi aburira abayobozi b’Isi ko ibyo avuga atari imikino .

Muri iri jambo rye, Perezida Putin yanavuze ko igice cy’inkeragutabara z’u Burusiya zigiye gusubizwa mu kazi kandi hagiye gutegurwa referandumu mu bice byigaruriwe muri Ukraine ngo bigirwe bimwe mu bice bigize u Burusiya.

Putin yongeyeho ati: “’Niba hari ikibazo kibangamiye ubusugire bw’igihugu cyacu, kandi mu kurinda abaturage bacu, tuzakoresha uburyo bwose dufite kandi simbeshya.

Abagerageza kudukanga bakoresheje intwaro za kirimbuzi bagomba kumenya ko ameza ashobora kubahindukirana.”

Perezida Putin yatangaje ibi mu gihe bivugwa ko Ingabo za Ukraine zikomeje kwisubiza mu gihe gito ibice u Burusiya bwari bwarigaruriye mu mezi menshi.

Ikinyamakuru Daily Mail dukesha iyi nkuru kikaba kivuga ko nyuma yo kubona ari gusubizwa inyuma, Putin yahisemo gukoresha imvugo y’iterabwoba mu ijambo yagejeje ku gihugu anaha ubutumwa amahanga.

Ni ijambo ngo ryatindijwe amasaha menshi ijoro ryose rigateza ibihuha bivuga ko haba habaye ihirikwa ry’ubutegetsi muri Kremlin, ariko amaherezo umuyobozi w’u Burusiya aza kugaragara mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu akanga ibihugu byo mu burengerazuba.

Muri iri jambo, Putin yagerageje kugaragaza uburengerazuba na NATO nk’umwanzi ukomeye w’u Burusiya, avuga ko basunikiye Ukraine mu ntambara n’u Burusiya, nubwo ari we wategetse gutera Ukraine mu mezi arindwi ashize.

Yasobanuye ko nta yandi mahitamo u Burusiya bwari bufite usibye gutangiza intambara ngo mu rwego rwo kurinda abaturage ba Ukraine, nubwo hakomeje kugaragara ibimenyetso by’ubwicanyi bukorwa n’Ingabo z’u Burusiya, iyicarubozo n’ubundi bugome bikorerwa Abanya-Ukraine.

Putin mu ijambo rye yakomeje agira ati “ Igihugu cyacu nacyo gifite uburyo bunyuranye bw’ubwirinzi, kandi bumwe buteye imbere kurusha ubw’ibihugu bya NATO.

Ubusugire bw’igihugu cyacu nibuvogerwa, tuzakoresha uburyo bwose dufite mu kurinda u Burusiya n’abaturage bacu, ibi si ukubeshya.

Abaturage b’u Burusiya bakwizera ko ubusugire bw’igihugu cyacu, ubwigenge bwacu n’ubwisanzure bwacu bizarindwa mu buryo bwose dufite.

Abagerageza kudukangisha intwaro za kirimbuzi bagomba kumenya ko imiyaga ishobora guhuha yerekeza mu cyerekezo cyabo.”

Putin yavuze ko ari gusubiza iterabwoba ry’umwe mu bayobozi bakuru muri NATO atavuze amazina, ku gukoresha intwaro kirimbuzi ku Burusiya.

Putin akaba yumvikanishije neza ko iyo avuga ubutaka bw’u Burusiya asobanura n’ibice bya Ukraine arimo guteguramo amatora ya referandumu yo mu minsi iri imbere azemeza niba abaturage babituye bifuza kubarizwa ku Burusiya cyangwa kuguma muri Ukraine.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *