Guhera ku itariki ya mbere uku kwezi, umwami w’igihugu cya Arabia Saudite, Salman bin Abdul Aziz al-Saud ari mu gihugu cya Indoneziya mu ruzinduko rwe rwa mbere nyuma y’imyaka igera kuri 47, akaba ari muri gahunda yo gusura ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Aziya birimo Malaysia, Brunei, u Buyapani, u Bushinwa ndetse na Maldives.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
BBC ivuga ko ku ruhande rumwe abaturage bo muri iki gihugu cyasuwe bakiriye neza kuba basuwe n’umwami ukomeye ndetse w’umuherwe ku isi, ariko abandi bakaba bamufashe nk’umwirasi kubera ibintu yaje yitwaje bizamufasha gukora ingendo ze nkaho mu bihugu yagiyemo ho nta bikoresho bihenze bihari.
Uyu mwami yasesekaye muri Indoneziya ku wa gatatu w’iki cyumweru, ikiruhuko cye akaba yarahisemo kukimarana n’umuryango we hafi ya wose na bamwe mu bo bakorana mu bwami bwe.

Salman bin Abdul Aziz al-Saud waje yitwaje imitwaro ifite uburemere bungana na toni zisaga 459, irimo imodoka zo mu bwoko bwa Mercedes-Benz S600s, ibikoresho by’amashanyarazi bizamura abantu mu magorofa bizwi nka Asanseri, ibiribwa n’ibindi bitandukanye bizamufasha mu ngendo azakora aho yaje mu ndege ibindi bikaza mu mato atandukanye.
Uyu mwami kandi yazanye n’abantu bagera kuri 800, barimo Abaminisitiri 10, ibikomangoma 25 n’abandi bo ku ruhande rwe batandukanye ndetse n’abanyepolitiki.
Biteganyijwe ko aba bantu bazajya bajyanwa n’idege zigera kuri 27 zizabageza mu minyi n’ibihugu bitandukanye bateganya gukoreramo igendo zabo.
Umwami wa Arabia Saudite yaherukaga gusura Indoneziya mu 1970, ubwo umwami Faisal bin Abdul Aziz yahuraga na Peresida Suharto mu mujyi wa Jakarta.
Uyu mwami asuye iki gihugu nyuma y’uko mu mwaka wa 2015 Perezida Widodo asuye Arabia Saudite.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abaturage bo mu gihugu cya Indoneziya benshi batunguwe no kubona uru ruzinduko rudasanzwe aho umwami aza yitwaje n’ibizamutunga n’abe bose dore ko ari na benshi ndetse n’ibindi byose bazifashisha mu ngendo zabo.
Gusa nubwo aba baturage bagaragaje impungenge kuri iri surwa ridasanzwe ry’abantu basaga 800 icyarimwe, umwami w’gihugu cya Indoneziya, Joko Widodo avuga ko uru ruzinduko ruzasiga hari intera idasanzwe itewe mu bushoramari no mu mubano hagati y’ibihugu byombi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


