Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Nzeri 2022, bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umugabo w’imyaka 25 ukekwaho kwica mugenzi we w’imyaka 25 amuteye icyuma bapfa umukobwa .
Ni icyaha bivugwa ko cyakozwe ku itariki ya 14 Nzeri 2022, mu gihe cya saa yine z’ijoro, mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Duwani, Umurenge wa Kibirizi , Akarere ka Gisagara, ubwo bari mu kabari.
Ubwo yahatwaga ibibazo, uregwa yemeye ko yamuteye icyuma mu gatuza agapfa, nyuma yo gushyamirana bapfuye umukobwa wacururizaga nyina muri ako kabari, abisabira imbabazi
Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa n’ingingo y’107 y’Itegeko nÂş 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.



2 Responses
Huye: Urukiko rwashyikirijwe dosiye y’ukekwaho kwica mugenzi we bapfa umukobwa
Abazungu baradushutse dukuraho igihano cyo kwica
Huye: Urukiko rwashyikirijwe dosiye y’ukekwaho kwica mugenzi we bapfa umukobwa
Abazungu baradushutse dukuraho igihano cyo kwica