Ingabo za FARDC ku bufatanye n’Ingabo za Uganda, UPDF, ziratangaza ko zataye muri yombi komanda w’inyeshyamba za ADF muri Teritwari ya Irumu, mu Ntara ya Ituri, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo .
Aya makuru yatangarijwe urubuga 7sur7.cd kuri uyu wa Gatatu, itariki 21 Nzeri bivuzwe n’umuvugizi w’ibikorwa bihuriweho bya FARDC-UPDF, Col. Mac Hazukay.
Col. Hazukay yagize ati “Amakuru dufite ubu, ni itabwa muri yombi rya komanda wa ADF. Ni Umunyakenya uvuka muri Mombasa witwa Ibrahim Mohammed. Yafatiwe mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Boga muri Teritwari ya Irumu. Ari mu gatsiko ka ADF gateza impfu n’imibabaro mu gice cy’amajyepfo y’intara ya Ituri, mu nkengero za Boga,”
Avuga ku bikorwa bikomeje biri gukorwa n’ihuriro ry’izi ngabo z’ibihugu bibiri, Col Hazukay yavuze ko hari byinshi bamaze kugeraho.
Ati “ Ingabo zirimo gukorera kugarura amahoro yuzuye. Turashima ubufatanye bw’abaturage b’intara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru. Ubufatanye bworoheje kugera kuri uru rwego. Kuva ubu kugeza mu bitondo runaka ibintu biraza guhinduka,”
Iyi nkuru ikaba isoza yibutsa ko ihuriro rya FARDC-UPDF rikora ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo ADF n’ifatanya na yo muri Teritwari ya Beni na Irumu, kuva mu mezi atatu ashize.


