Perezida Paul Kagame yagaragaje ko umukino Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irimo wo kugereka amakosa ku Rwanda atari wo uzakemura ikibazo cy’umutekano muke uyugarije, agaragaza ko gushaka uburyo bwihutirwa bwo kugikemura ari wo muti urambye.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Nzeri, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inteko rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye ikomeje kubera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni ijambo Perezida Kagame yavuze nyuma y’amasaha make mugenzi we wa Congo Kinshasa, FĂ©lix Antoine Tshisekedi, agaragarije amahanga ko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’ibibazo byugarije igihugu cye.
Tshisekedi ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iriya yashinje u Rwanda gutera igihugu cye ndetse rukanigarurira Umujyi wa Bunagana wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Yavuze ko igihugu cye cyagerageje gukora uko gishoboye kose ngo kibane neza n’abaturanyi bacyo, gusa kigakomwa mu nkokora na bamwe muri bo barimo n’u Rwanda bashyigikiye imitwe y’iterabwoba ikorera mu Burasirazuba bw’igihugu cye.
Ati: “Usibye imyitwarire yanjye ya kivandimwe ndetse n’akaboko k’abanye-Congo mu guharanira amahoro, bamwe mu baturanyi bacu nta buryo bundi babona bwo kudushimira usibye gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC.”
“Kuri ubu ni ko bimeze ku Rwanda, rwirengagije amategeko mpuzamahanga n’amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye … rwongera kugaba ibitero muri Werurwe ndetse n’Ingabo zarwo zinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Tshisekedi yavuze ko u Rwanda rwahaye M23 “inkunga ikomeye, yaba iy’ibikoresho by’intambara ndetse n’iy’abasirikare”, ibyatumye M23 yita umutwe w’iterabwoba ikomeza gukorera mu gice cy’uburasirazuba bw’Igihugu cye.
Yashinje by’umwihariko Ingabo z’u Rwanda gufasha M23 mu kurasa kajugujugu ya MONUSCO yahanuwe muri Werurwe uyu mwaka, ibyatumye abasirikare umunani bari mu butumwa bwa Loni bari bayirimo bapfa.
Perezida Kagame mu ijambo rye yagaragaje ko bene ibi birego bya Congo Kinshasa atari byo bizakemura ikibazo cy’umutekano muke RDC imaranye imyaka irenga 20 ishize.
Yavuze ko “hakenewe ubushake bwa Politiki bwihuse” mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa no gushaka by’umwihariko umuzi w’impamvu nyamukuru wacyo.
Perezida Kagame by’umwihariko hakenewe ubufatanye bw’akarere mu gukemura ibyo bibazo, ariko nanone hakanisungwa uburyo bw’amasezerano hagati y’ibihugu nk’ayo u Rwanda rwagiranye n’ibihugu bya Centrafrique na Mozambique rufasha mu kurwanya iterabwoba.
Yunzemo ati: “Ntidushobora guteganya cyangwa gukumira ibibazo byose, ariko dushobora kwitegura neza kugira uko tubyitwaramo byihuse kandi neza mu gihe cyose ari ngombwa.”


