Mu buryo butunguranye kuri uyu wa Gatatu Burusiya na Ukraine byahererekanyije imbohe zikabakaba 300, ari na zo nyinshi zihererekanyijwe kuva u Burusiya bwatera Ukraine mu mezi 7 ashize .
Abarekuwe barimo imfungwa z’intambara zaturutse mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, na Maroc, bamwe muri bo bari barakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo gufatirwa ku rugamba muri Ukraine bashinjwa kuba abacanshuro.
U Burusiya nk’uko tubikesha Al Jazeera, bwarekuye Abanya-Ukraine 215, barimo ba komanda b’ingabo batanu bayoboye uburinzi bw’Umujyi wa Mariupol wo ku cyambu mu majyepfo y’igihugu.
Ukraine na yo yahaye u Burusiya abasirikare 55 n’Abanya-Ukraine bashyigikiye u Burusiya barimo Viktor Medvedchuk, umuyobozi w’ishyaka ryaciwe ryari rishyigikiye u Burusiya, wari ukurikiranweho icyaha cy’ubugambanyi.
Ibi ngo bikaba byagezweho bigizwemo urhare n’ibihugu bya Arabia Sawudite na Turkiya nyuma y’imyiteguro yari imaze iminsi ikorwa mu ibanga.
Perezida Zelenskyy mu butumw bwe bwa videwo aho yashimiye kandi Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan ku bufasha bwe, yagize ati: “Iyi ni intsinzi ku gihugu cyacu, kuri sosiyete yacu yose. Kandi icy’ingenzi ni uko imiryango 215 ishobora kubona abayo bafite umutekano mu rugo. ”
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Arabiya Sawudite yatangaje ko Arabiya Sawudite yabanje gutangaza irekurwa ry’abanyamahanga 10, nyuma y’ubuhuza bw’Igikomangoma cya Arabiya Sawudite, Mohammed bin Salman, “mu rwego rwo gukomeza imigambi y’ubutabazi ku kibazo cy’u Burusiya na Ukraine”.
Iri tsinda ryarimo abenegihugu batanu b’Abongereza, Abanyamerika babiri, Umunyakorowasiya, Umunya-Maroc ndetse n’umuturage wa Suwede, nk’uko minisiteri yabitangaje mu itangazo ryayo, yongeraho ko indege yari itwaye izo mfungwa yaguye mu Bwami bwa Arabiya Sawudite kandi ko abayobozi bari “koroshya inzira zo gusubira mu bihugu byabo mu mutekano ”.


