Koreya ya Ruguru yasabye USA gufunga umunwa nyuma yo gushinjwa guha intwaro u Burusiya

Sangiza iyi nkuru

Koreya ya Ruguru ivuga ko itigeze iha intwaro u Burusiya kandi ko idafite gahunda yo kubikora, yamagana ibyo Amerika ivuga ko yohereza intwaro mu ntambara yo muri Ukraine ifata nko kugerageza “kwanduza” isura y’igihugu ayisaba (Amerika) gufunga umunwa .

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro Ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru (KCNA) kuri uyu wa Kane, umuyobozi w’ingabo muri Koreya ya Ruguru utavuzwe izina yavuze ko Amerika n’izindi ngabo z’abanzi “bakwirakwiza ‘ibihuha by’amasezerano y’intwaro’ hagati ya Pyongyang na Moscou.

Uyu muyobozi yagize ati: “Turamagana kandi tunaburira cyane Amerika ku ikwirakwiza ry’imvugo nk’iyi yo kurwanya DPRK”. DPRK ni impine ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Rubanda ya Koreya.

Uyu muyobozi yongeyeho ati: “Ntabwo twigeze twohereza mu Burusiya intwaro cyangwa amasasu kandi ntituzateganya kuzohereza.”

Uyu muyobozi muri Koreya ya Ruguru yabwiye Amerika kureka kuvuga “amagambo ititondeye” no “gufunga umunwa”, ariko akomeza gushimangira “uburenganzira bwabo” bwo kohereza no gutumiza mu mahanga ibikoresho bya gisirikare igihe babishaka. Uyu muyobozi yashimangiye ko Pyongyang itigeze yemera ibihano by’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano avuga ko “bitemewe”.

Uku kubihakana bibaye nyuma y’ibyumweru Vedant Patel, umuvugizi wungirije wa Department ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika y’ububanyi n’amahanga, abwiye abanyamakuru ko u Burusiya “buri mu nzira yo kugura amamiliyoni ya za roketi n’ibisasu bya rutura muri Koreya ya Ruguru kugira ngo bikoreshwe muri Ukraine”.

Nyuma umuvugizi w’umutekano w’igihugu, John Kirby, yasobanuye ko “nta kimenyetso cyerekana ko kugura byarangiye kandi nta kimenyetso cyerekana ko izo ntwaro zikoreshwa imbere muri Ukraine”.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, amakuru y’ubutasi yaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko u Burusiya burimo kugura miliyoni z’ibisasu bya rutura na roketi muri Koreya ya Ruguru, ariko ntibyigeze bisobanurwa neza.

Ni mu gihe intwaro iyo ari yo yose yo muri Koreya ya Ruguru yakoherezwa mu Burusiya byaba birenze ku cyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye kibuza iki gihugu gutumiza cyangwa kohereza mu mahanga intwaro, kandi u Burusiya bwahakanye ibyo birego, busaba ko Amerika itanga ibimenyetso.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *