Byibuze abantu 19 baguye mu makimbirane hagati y’abashumba n’abahinzi bicaye mu majyepfo ya Tchad mu cyumweru gishize nk’uko byatangajwe n’abayobozi kuri uyu wa Gatatu ushize .
Amakimbirane hagati y’abaturage akunze kugaragara muri Tchad, cyane cyane hagati y’abashumba n’abahinzi baho babashinja kuragira amatungo mu mirima yabo nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.
Tchad, igihugu ubundi cyari igihangange mu karere n’umufatanyabikorwa ukomeye w’uburengerazuba mu kurwanya iterabwoba muri Afurika y’iburengerazuba, iri mu gihirahiro kuva uwahoze ari perezida Idriss Deby yicirwa ku rugamba rwo kurwanya inyeshyamba mu majyaruguru umwaka ushize.
Amakimbirane aheruka kwaduka mu cyaro cya Moyen-Chari giherereye mu majyepfo y’igihugu, ku birometero birenga 480 uvuye ku murwa mukuru w’iki gihugu cyo muri Afurika yo hagati, N’Djamena.
Umuvugizi wa guverinoma, Abderamane Koulamallah yagize ati: “Tubabajwe n’aya makimbirane yateje impfu nyinshi kandi abagera kuri 20 barakomeretse.”
Guverineri wa Moyen-Chari, Ali Ahmat Akhabache, yavuze ko byibuze abantu 19 bishwe abandi 22 barakomereka mu minsi itatu y’imirwano yabereye mu midugudu itanu mu cyumweru gishize.


