VISIT UGANDA ku myambaro ya Man. U? uko Uganda igenda igerageza kwigana u Rwanda ntibiyihire

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe igihugu cya Uganda bivugwa ko kigeze kure imishyikirano yo kugirana n’ikipe ya Manchester United amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ubukerarugendo muri Uganda nk’ayo u Rwanda rwagiranye na Arsenal na Paris Saint Germain, haribazwa niba Uganda izahirwa no kwigana u Rwanda, aho bamwe basanga ishobora kuhahombera akayabo nk’uko byagiye biyigendekera mu bindi bintu yagiye ikopera u Rwanda .

Urubuga The Investigator rwo muri Uganda, mu nkuru yarwo yo kuwa 20 Nzeri, rwahaye umutwe ugira uti: “Visit-Uganda Ad on Man-U Shirts? Uganda Government Will Die Trying to Imitate Rwanda at a Huge Cost” Ugenekereje mu Kinyarwanda bikaba ari nko kuvuga ko ‘Guverinoma ya Uganda izapfa igerageza kwigana u Rwanda ku kiguzi kinini’, rugaragaza ko hari abantu muri Leta ya Uganda bemera imikorere ya Perezida Kagame ku buryo baba bifuza gukopera ikintu cyose akoze.

Uru rubuga ruvuga ko hari amakuru avuga ko Guverinoma ya Uganda yenda gusinya amasezerano aho izashyira amagambo ya VISIT UGANDA ku myambaro y’imwe mu makipe akomeye yo mu Bwongereza, Manchester United.

Ni iyamamaza ryateguwe nk’igikorwa cyo gukurura ba mukerarugendo binyuze mu gusoma VISIT UGANDA ku ntugu z’imipira y’abakinnyi b’ikipe ya Manchester United.

Aya masezerano byemezwa ko azatwara akayabo, bivugwa ko azatangira gushyirwa mu bikorwa muri saison itaha kuko kwamamaza bifunze muri iki gihembwe. Ikintu cyo kwamamaza ku myambaro y’amakipe akomeye yo mu Burayi byatangiye mu myaka mike ishize. Igihugu cya Malaysia ni kimwe mu bihugu bya mbere byashyize amatangazo ya VISIT MALYSIA ku myambaro na stade by’amakipe akomeye yo mu Burayi.

Mu by’ukuri, u Rwanda nicyo gihugu cya mbere cyo muri Afurika cyateye iyi ntambwe igihe cyasinyaga amasezerano yo gushyira amatangazo ya VISIT RWANDA ku ntugu z’imipira yo kwambara y’ikipe ya Arsenal. U Rwanda nyuma rwagiranye kandi amasezerano nk’aya n’ikipe ya PSG yo mu Bufaransa.

Ubu rero Uganda na yo irashaka gukora amasezerano nk’aya bivugwa ko azatwara tiriyali z’amashilingi.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko Uganda imaze igihe kinini yirukankana igicucu cy’u Rwanda, igerageza kwigana ibyo Kigali ikora byose! Ibi ngo byatangiye guhera mu 1996 ubwo u Rwanda rwafataga icyemezo kitoroshye cyo gutera Zaire ya Perezida Joseph Mobutu.

U Rwanda rwari rurimo gukira ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abenshi mu bayigizemo uruhare bahungiye muri Zaire bakagerageza no kwisuganya ngo bagaruke gutera u Rwanda.

Nubwo hari inkuru z’amateka zerekana ko u Rwanda rwafatanyije na Uganda kugira ngo rushyire mu bikorwa igitero cya gisirikare kuri Zaire, ngo hari ibimenyetso byinshi byerekana ko u Rwanda ari rwo rwafashe icyemezo cyo gutera Kinshasa. Mu by’ukuri byemezwa ko Uganda na yo ngo yasimbukiye mu kigare nyuma y’uko u Rwanda rwari rumaze gutsinda ingamba nyinshi rugeze i Lubumbashi!

Iki gitero cya Zaire ngo cyari intangiriro y’umwuka mubi waje kuvuka hagati ya Uganda n’u Rwanda kubera utuntu duto. Uganda ngo yahageze itinze yitabiriye intambara kandi abayobozi ba UPDF bakora amakosa yo kugerageza guha amabwiriza abayobozi b’ingabo z’u Rwanda bari baratangiye byose. Kuva ubwo ibihugu byombi byakozanyijeho inshuro eshatu zitandukanye biza kubyara intambara y’ubutita hagati yabyo.

Muri iyi ntambara y’ubutita, ngo u Rwanda rwashoboye kureshya bamwe mu banyamakuru bazwi muri Uganda, babasha gucura poropaganda zitakagiza u Rwanda berekana ko ari rwiza kurusha Uganda mu nzego zose.

Ngo abanyamakuru nka Andrew na Frederick (andi mazina yabo ntabwo yatangajwe) bashoboye gusigiriza isura y’u Rwanda ku buryo bashimangiye ko Uganda yakubiswe bikabije mu ntambara ya Kisangani. Bashoboye kandi gukomeza kuvuga ko u Rwanda rwateye imbere vuba kurusha Uganda kandi Kigali ari nziza kurusha Kampala.

Abagande benshi ngo batangiye kwizera ibyo bintu kandi batangira kuvuga ko ‘nugera mu Rwanda uzahasanga gahunda, disipuline n’intumbero’.

Ibi ngo byagiye bikura bigera aho ubutegetsi bwa Kampala butakibashije kubirebera cyangwa kubyirengagiza. Ngo byari bimaze kugaragara ko poropaganda y’u Rwanda imaze kurenga Perezida Museveni maze nawe atangira gushora amafaranga mu mibanire n’abaturage cyangwa ‘public relations’ mu ndimi z’amahanga.

Nubwo ngo atemeraga cyane poropagande, iki gihe Museveni yatangiye kubona agaciro kayo. Yashatse guhindura iyi mibanire n’abaturage yohereza umukwe we, Odrek Rwabwogo, gukora igitaramo cyo kwamamaza na CNN ngo izamure ishusho ya Uganda ku giciro cya miliyoni y’amadolari mu 2006.

Amaze kubona ko atagwa mu ntege PR y’u Rwanda yari arimo guhangana na yo, ngo yohereje abantu be kwemeza umwe mu banyamakuru u Rwanda rwifashishije gutandukana na Kigali. Bidatinze, uyu munyamakuru (utavuzwe izina ariko ushobora kuba ari Andrew Mwenda) ngo yahawe imbaraga zihagije zo guha Perezida ibitekerezo.

Kimwe mu bitekerezo bya mbere yamuhaye kwari ugukora ku buryo Kampala isa nka Kigali cyangwa ikaba nziza kurusha Kigali. Mu gitekerezo cye, Andrew yavuze ko politiki ari yo yishe ubuziranenge bw’Umujyi wa Kampala.

Yashimangiye ko bigoye kubona ishashi n’imwe mu mihanda ya Kigali kubera ko ubutegetsi bwari bukomeye mu kuyaca. Yasabye rero ko umujyi wagombaga kugenzurwa n’umuntu utari umunyapolitiki uri ku rwego rw’umuyobozi nshingwabikorwa . Perezida Museveni, wari warafashe inzira yo kureka abatuye Kampala gukora ibyo bashatse no gucururiza aho babonye mu bwisanzure, bidatinze ngo yahinduye ibitekerezo.

Yahise ashyiraho Jennifer Musisi nk’umuyobozi nshingwabikorwa ufite ububasha bwo gukora ikintu cyose gishobora gutuma Kampala iruta Kigali! Bidatinze, Jennifer yakoresheje politiki imwe na Kigali ariko ashaka kuyishyira mu bikorwa akoresheje iterabwoba atabanje kwigisha abaturage, ingaruka ziba ko Perezida Museveni yatakaje bikabije amajwi mu matora yo mu 2016.

Ngo byagaragaye ko Perezida yari yarayobejwe yizezwa ko ashobora kugera kuri byinshi yirengagije politiki akigana u Rwanda.

Ibyabaye ni uko NRM yakubiswe inshuro i Kampala mu 2016, bidatinze bigera no muri Buganda yose mu matora yo mu 2021 ubwo NRM yatsinzwe bikabije mu matora na NUP ya Robert Ssentamu Kyagulanyi (Bobi Wine) yabyaje umusaruro icyuho kandi ikabasha kwegukana imyanya ahantu byari bisanzwe bizwi ko ari mu ndiri ya NRM mu Karere ko hagati.

Inkomoko y’ibi byose ngo ni igitekerezo cyo kugerageza kwigana u Rwanda hatitawe ku ngaruka nk’uko The Investigator ikomeza ivuga. Ngo Museveni iyo akomeza ubwisanzure kandi agasukura Kampala intambwe ku yindi, yari gukomeza gukundwa.

Uyu munsi, ibyatangiye ari akajagari gato muri Kampala byakwirakwiriye mu bice byinshi by’igihugu.

Ngo ibi bintu byo kwigana icyo u Rwanda rukoze cyose kandi ngo byanatumye sosiyete yigihugu y’ubwikorezi bwo mu kirere (Uganda Airlines) yongera kubyutswa bitari ngombwa none imicungire yayo yabaye ndanze.

‘Ni gute u Rwanda rushobora gutunga indege mu birere by’Isi kandi tutazifite?’, aya ngo ni amwe mu magambo yakoreshejwe mu kumvisha Perezida Museveni kugura indege zatwaye akayabo k’amafaranga y’umusoreshwa nta nyungu n’imwe zirazana, aho kuri ubu Uganda Airlines iri mu bihombo ndetse abayobozi ba yo bahora bahindurwa ari ko abandi bahora imbere y’abadepite batanga ibisobanuro ku mikorere yabo ikemangwa.

Ngo ntabwo bizatungurana rero nimubona VISIT UGANDA ku myambaro y’imwe mu makipe akomeye mu Burayi yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. VISIT UGANDA ku myambaro ya Man. U? uko Uganda igenda igerageza kwigana u Rwanda ntibiyihire
    Ark muzaguma mumatiku mugeze ryari twese icyo dukora tudakopeye nikihe? Ubu ibihugu bibanye neza byagutwaraiki? Murekere aho.

  2. VISIT UGANDA ku myambaro ya Man. U? uko Uganda igenda igerageza kwigana u Rwanda ntibiyihire
    Ark muzaguma mumatiku mugeze ryari twese icyo dukora tudakopeye nikihe? Ubu ibihugu bibanye neza byagutwaraiki? Murekere aho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *