Mu myaka ibiri iri imbere abarimu bose bazaba bahawe mudasobwa

Sangiza iyi nkuru

Mu myaka ibiri iri imbere abarimu bose bazaba barahawe mudasobwa zizabafasha kunoza umurimo bakora nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana mu nama yagiranye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye byo mu Ntara y’Amajyepfo, ku itariki ya 18 Nzeri 2022 .

Muri iyi nama yari igamije kuganira ku mikorere myiza bifuzwaho mu mwaka w’amashuri uri hafi gutangira, Dr. Mbarushimana yavuze ko kuri ubu hari mudasobwa ibihumbi 20 bafite zo guha abarimu, kandi ko intumbero ari uko imyaka ibiri iri imbere izarangira baramaze kuzigeza ku barimu bose, babifatanyijemo n’abafatanyabikorwa.

Ati “Umwarimu azaba afite mudasobwa akoresha yigisha, cyane ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko iyo umwarimu yigisha yifashishije mudasobwa, yereka amashusho abanyeshuri, babasha gufata mu mutwe ibyo beretswe, bakazabasha gusubiza neza igihe babajijwe.”

Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye baganiriye na KTRadio dukesha iyi nkuru, bishimiye iyi nkuru, bavuze ko gutanga mudasobwa ku barimu bizaborohereza akazi mu gutegura amasomo.

“Imyigishirize y’uyu munsi itandukanye n’iya kera aho usanga umuntu aba agomba kwifashisha Internet kugira ngo amenye ibyo abandi bigisha, baba abo mu Rwanda no hanze yarwo. N’ibyo tutabonye mu bitabo dushobora kubibonamo, kuko buriya igitabo kimwe baguhaye hari igihe kiba cyateguwe hifashishijwe ibigera kuri 20.

Wifashishije Internet nawe ibyo bitabo bindi wabyibonera,” uyu ni Jean Damascène Nizeyimana umuyobozi wa Ecole Secondaire St Jean Bosco i Simbi mu Karere ka Huye.

Yakomeje agira ati “Isi y’uyu munsi ni iy’ikoranabuhnga, birasaba ko umwarimu arimenya kugira ngo abashe kuryigisha umwana. Bizafasha abarezi mu buryo bwo gutegura, gushakashaka no gutegura imfashanyigisho.”

Mugenzi we uyobora GS Mwulire, Espérance Iyakare, we avuga ko muri iri ishuri ayobora hari abarimu 46, nyamara bakaba barahawe laptop 100 gusa zo kwigishirizaho abanyeshuri. Ngo wasangaga abarimu bazirwanira n’abanyeshuri.

Ati “Kuzirwanira n’abana bituma abarimu batisanzura, ntibanabashe kuzitahana ngo bazifashishe mu gutegura amasomo. Nyamara iyo ufite laptop bigufasha mu gutegura, ntiwongera kwandukura nk’iyo wifashishije ikaramu, ahubwo wongeramo ibyo ubona bya ngombwa.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *