Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Kane yasabye Abanyarwanda gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Ebola, ishyiraho amabwiriza yo kugikumira.
Ni nyuma y’uko mu ntangiriro z’iki cyumweru muri district ya Mubende ho muri Uganda hagaragaye umurwayi w’iki cyorezo, ndetse bikanarangira kimuhitanye.
Minisiteri y’Ubuzima mu itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nzeri, yagiriye Abanyarwanda inama zirimo kubasaba “kwirinda kugirira ingendo zitari ngombwa ahagaragaye kiriya cyorezo [i Mubende]”.
MINISANTE by’umwihariko yasabye Abanyarwanda kwirinda “kwakira abaturutse ahagaragaye kiriya cyorezo kandi bagatanga amakuru mu gihe bamenye aho bari mu gihugu.”
Mu zindi nama iriya Minisiteri yatanze harimo kwisuzumisha umuriro ku muntu wese uturutse mu gace kagaragayemo Ebola, gutanga amakuru ku nzego zinyuranye mu gihe hari ubonye umuntu uturutse mu gace kagaragayemo kiriya cyorezo, kwihutira kujya ku ivuriro mu gihe hari ugaragaje ibimenyetso bya Ebola ndetse no kwirinda gukora ku maraso n’amatembabuzi cyangwa ibindi bimenyetso ibyo ari byo byose uwanduye Ebola yakoresheje yipimisha.
Abanyarwanda kandi barakangurirwa kugira umuco mwiza wo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, kwirinda gukora ku muntu wishwe na Ebola cyangwa inyamaswa z’agasozi zipfushije ndetse no kwihutira kwivuza mu gihe hari uwumva atameze neza.
MINISANTE yatangaje ko kugeza ubu mu Rwanda nta muntu n’umwe uragaragaraho icyorezo cya Ebola, gusa ivuga ko iri gukurikiranira hafi amakuru yerekeye iki cyorezo mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda cyane Uganda aho giheruka kugaragara.




2 Responses
Abanyarwanda bagiriwe inama yo kwirinda gukorera ingendo zitari ngombwa muri Uganda
Umunyamakenga iyo abonye ikibi kije arihisha twirinde ebora n’ibindibyorezo bishobora kwaduka imigani 13:16,
Abanyarwanda bagiriwe inama yo kwirinda gukorera ingendo zitari ngombwa muri Uganda
Umunyamakenga iyo abonye ikibi kije arihisha twirinde ebora n’ibindibyorezo bishobora kwaduka imigani 13:16,