Abantu benshi bafatiwe muri hotel y’umusirikare mukuru uherutse gutabwa muri yombi, Lt. Gen. Philémon Yav, iherereye mu Mujyi wa Kolwezi, Intara ya Lualaba, muri komini ya Manika mu gace ka Joli. Amakuru aturuka aho avuga ko FARDC ari yo yakoze icyo gikorwa mu ijoro ryo ku wa Gatatu, itariki 21 Nzeri 2022 .
Ngo cyari igikorwa cya gikomando kandi ntawari ucyiteze muri iyi hotel. Amajipe abiri yaje yuzuye abasirikari ba FARDC bitwaje intwaro nyinshi binjirira imbere n’inyuma muri hotel, bituma abari muri hotel batatana. Hari abagerageje guhunga aiko bivugwa ko abasirikare bafashe abantu bose bari bahari bahereye no kuri bagenzi babo bari barinze iyi hotel.
Ubuhamya bwatanzwe n’umuturanyi
“Bafashe abantu benshi. Abakiriya bamwe n’abashinzwe kurinda hotel, ariko n’abantu bake bihitiraga . Ndi umuturanyi w’iyi hotel ndetse, nubwo nabireberaga kure, abasirikare bari bagiye kumfata. ”
Nyuma yo gusuzuma imyirondoro yabo, nibwo abakiriya ba hotel bararekuwe. Kuri ubu, muri hotel hakaba nta n’inyoni itamba.
Iki gikorwa cyakozwe mu gihe Gen. Philémon Yav Mushid uzwi ku izina ry’ “Ingwe ya Katanga”, yafatiwe muri Kivu y’Amajyaruguru nyuma akajyanwa i Kinshasa kugira ngo ahatwe ibibazo mbere yo kwimurirwa muri Gereza Nkuru ya Makala.
Uyu musirikare akrikiranweho ibyaha biremereye birimo kugirana umubano n’abasirikare bakuru b’ikindi gihugu cy’igituranyi kuva mu mpera za 2021. Philémon Yav akekwaho ubugambanyi no guha amakuru y’ubutasi umwanzi.
Usibye uyu, undi musirikare mukuru wa FARDC afunzwe kuva ku wa Kane, itariki 22 Nzeri. Ni Gen. Peter Cirimwami, wari umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare muri Ituri, akaba general wa kabiri uri mu buroko.


