Muhanga: Abaturage bavuga ko akagari kabo gakorera mu kabari

Sangiza iyi nkuru

-Bacururizagamo utuyoga n’utundi twa butiki tudafashije
-Umuyobozi atugeraho ku wa kabiri no ku wa Gatanu
-Akagari ka Gasharu kwagirango kari inyuma y’igihugu, tumeze nk’abatari mu Rwanda
-Ibibazo byacu bikemurwa ari uko Perezida Kagame azaza inaha
– Gasa nk’agakorera mu kabari
Ibi ni ibitangazwa n’abaturage batuye mu kagari ka Gasharu gaherereye mu Murenge wa Rongi, akarere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo. Ibiro by’akagari kabo byarengewe n’isuri none ubu bikorera mu bukode abaturage bo bakavuga ko ntaho hataniye n’akabari.
Ubu akagari gakorera mu nzu y’ubucuruzi iri mu gasanteri ka Birehe, ibendera ry’igihugu rizamuye imbere y’iyo nzu iri haruguru y’umuhanda, iburyo bwayo hari indi nzu y’amatafari ishaje iriho ikigunda, ibumoso hari izindi nzu z’ubucuruzi zishoreranye.
Imbere muri iyi nzu nta rangi ribamo, ureba hejuru ukabona mu gisenge kuko nta dari (plafond) ribamo, igizwe n’ibyumba bibiri nabyo bito, kimwe kibamo impapuro z’akagari ikindi nicyo abaturage bakirirwamo.
Ku isaha ya saa Munani na makumyabiri n’itanu (14:25) zo ku wa Kane tariki ya 2 Werurwe 2017, Ubwo umunyamakuru wa Bwiza.com yageraga ku biro by’ako kagari, abaturage batunguwe no kumva umunyamakuru ageze mu kagari kabo kuko ntibisanzwe. Baboneyeho kumugezaho agahinda bafite.
Abaturage bamwe bari bicaye hanze abandi imbere ku kabaho babyigana, imbere yabo hicaye umuyobozi ukora mu by’ubutaka wabuzurizaga amafishi, nta bwinyagamburiro buhari, iyo hari uwashakaga gusohoka abandi barahaguruka bakamuhigamira ngo atabakandagira ibirenge kuko ni hato, bo ubwabo bavuga ko babangamiwe n’iyo nzu bashimangira ko ntaho itaniye n’akabari.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Murindahabi Athanase avuga ko akagari kabo nta muyobozi kagira nako ubwako kakaba kamaze umwaka gakorera mu bukode, ati: “Umuyobozi ntawe dufite, ntawe uhari, uyobora aturuka ahandi, aturuka mu kagari ka Nyamirambo. Twebwe turabangamiwe cyane kubera ko ubuyobozi ntibuboneka kubera ko ntaho bukorera bufite”. Akomeza avuga ko umwaka wuzuye akagari gakorera aho.
Seraphine Mukandutiye nawe yunze mu rya mugenzi we avuga ko babangamiwe cyane, ati: “Birababaje bitewe n’uko iyo twakoreraga ku kagari twabaga twese turi mu nzu none ubu urabona bamwe turi hanze, turabangamiwe rwose cyane”.
Iyi nzu ibiro bikoreramo yahoze ari akabari
Baseka cyane ariko banababaye! bamwe bati kahoze ari akabari, abandi bati barabiretse ntabwo kakiri akabari. Musabyimana Onesphore we avuga ko kuvuga ko akagari kabo gakorera mu kabari nta kwibeshya cyane kurimo.
Ati: “Urebye wasanga akagari kacu gasa nk’agakorera mu kabari, kuko iyi nzu ni iy’umuturage bagombye gukodesha, umuryango uri hirya ni za butiki (boutique), urumva rero ugasanga iyo tuje mu bibazo byacu, usanga tudasanga umuyobozi ahari kuko akorera mu tugari tubiri.
Haguminshuti Isaie nawe ati: “Mbere icyo yakorerwagamo ni ubucuruzi yari iy’uwitwa Nzeyimana Prosper wigishaga ku kiliziya, bacururizagamo utuyoga n’utundi twa butiki tudafashije, urabona ko idasobanutse ku buryo itacuruza ibindi bintu”.
Munyarukumbuzi Patric we ntatinya kuvuga ko mu kagari ka Gasharu barenganye agashimangira ko gasa nk’akari inyuma y’igihugu, yongeraho ko abayobozi bibuka kubakemurira ibibazo ari uko bumvishe ko Perezida Kagame azaza hafi aho muri ako karere.
Ati: “Ntawe tugira wo kubaza ibibazo”. Abajijwe niba nta buyobozi bagira, yasubije ati: “Tubaze nde? turi mu icuraburindi, ubu se twagize ubuyobozi hamera gutya [yerekana aho isuri yatwaye imyaka,inzu z’abaturage zirimo n’ako kagari n’ibindi].
Uyu mugabo yakomeje agira ati: “Akagari ka Gasharu kari inyuma rwose y’igihugu cy’u Rwanda, ahari kwagirango ntabwo turi mu Rwanda, hagomba gukorwa kurenganurwa hagakurikiranwa ibyacu byangijwe bakamenya ko twese turi Abanyarwanda, turasaba Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko turi Abanyarwanda twese, nimukurikirane natwe murebe ko twavutse nk’abandi”.
Yangeneye Aimable Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rongi akagari ka Gasharu gaherereyemo, yatangarije Bwiza.com ko abaturage ba Gasharu koko babangamiwe ariko akabizeza ko biri hafi gutungwana bakabona umuyobozi ariko n’ubundi azaba akorera aho bita mu kabari.
Yagize ati: “Ni aho twabaye twiyambaje nta kundi ariko igisubizo turenda kukibona, tuzabona aho dukorera heza kandi abaturage bazajya bicara bisanzuye”.
Kuba abaturage batagira umuyobozi uhahora, Bwana Aimable avuga ko aribyo koko, uwahakoraga yasezeye ku mirimo, ati: “Yanditse asezera ajya mu yindi mibereho ye, ariko byabaye ngombwa ko dufata umuyobozi wari uri hano ku kagari ka Nyamirambo aba ari we tuhashyira ariko nabwo birenda gukorwa kuko ibizamini byarakozwe mu karere kandi n’amanota yarasohotse, navuganye nushinzwe iby’abakozi mu karere ambwira ko icyumweru kimwe turaba twamaze kubona…abaturage nababwira nti nibihangane kuko ibibazo bigiye gukemuka”.
Mu gihe avuga ko abatuye muri Gasharu bagiye kubona umuyobozi mushya mu gihe gito, gahunda zo kubaka akagari ntabwo zari zatangira, bisobanuye ko n’uwo avuga uzahoherezwa azagenda akaba akorera aho abaturage binubira ndetse banita mu kabari.
Intandaro yo kwimuka kw’akagari ka Gasharu
Muri Mata 2016, nibwo imvura yaguye ari nyinshi, imanura isuri ivanze n’ibipoto biva mu birombe by’amabuye y’agaciro biri ku musozi wa Ndiza.
Ayo mazi avanze n’ibyo bisayo byose, byamanukanye imbaraga bisenya inzu z’abaturage,kiliziya, akagari ndetse n’amacumbi y’abaganga. Uretse ibi kandi imyaka y’abaturage yararengewe ku buryo n’ubu bavuga ko ibibazo bafite babitewe n’abacukura amabuye y’gaciro, bahagarariwe na Sindambiwe Simon.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice, icyo gihe ubwo yaganiraga na Bwiza.com yari yavuze ko iki kibazo cy’abaturage kizakemuka bitarenze mu mpeshyi ya 2016,abadafite ubushobozi bakaba bafashwa, ubu ni mu kwezi kwa Gatatu 2017 nta kirakorwa, abaturage bakaba bahangayikishijwe n’imvura yo mu kwezi kwa 4 ikunze kuba ari nyinshi cyane.
Akagari ka Gasharu ni kamwe muri 5 tugize umurenge wa Rongi, gaherereye aho imisozi miremire ya Ndiza itangirira, aho ibiro byako byari byubatse ni hagati y’agasanteri ka Birehe na Gasenyi, iyo umanutse gato muri metero zigera ku 100 uvuye aho kari kubatse uhita ugera ku ruzi rwa Nyabarongo, iyo urwambutse uhita ugera mu karere ka Gakenka kari mu Ntara y’Amajyaruguru.
AMAFOTO:

g2
Agasanteri ka Birehe g4

g5
g3
Abaturage bicaye bategereje guhabwa serivisi

g6
g7
Idarapo rizamuye imbere y’iyi nzu ishaje

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *