Kuri uyu wa Kane, itariki ya 22 Nzeri, Perezida Paul Kagame, yabonanye na Raymond Chambers, Ambasaderi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ushinzwe ingamba ku Isi, ndetse n’umuyobozi wa USAID, Samantha Power, baganira ku nzego zishoboka z’ubufatanye.
Amahirwe y’ubufatanye azakora ku nzego zitandukanye mu bijyanye no gutera inkunga inzego z’ubuzima ku Isi no guhanga udushya, nk’uko ibiro bya Perezida bibitangaza.
Bombi babonaniye aho bari bitabiriye Inteko rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye i New York.

Chambers ni umugiraneza ugira uruhare mu bikorwa by’ubutabazi byibanda ku buvuzi ku Isi.
Mbere y’akazi ke muri OMS, Chambers yagizwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye intumwa ye idasanzwe mu by’ubuzima muri Gahunda ya 2030.
Yahawe inshingano zo gukusanya imbaraga n’imihigo isabwa kugira ngo intego z’ubuzima zizagerweho neza.

Perezida Kagme kandi yagiranye ibiganiro na Samantha Power, Umuyobozi w’Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, USAID.
Ibiganiro byabo byibanze ku gukomeza ubufatanye busanzwe mu nzego z’ingenzi zirimo ubuzima, ubuhinzi n’izindi.


