Zimwe mu mpamvu zituma abagabo n’abagore bacana inyuma batabireka

Sangiza iyi nkuru

Iyo uganiriye n’abasheshe akanguhe muri iyi minsi, bagusobanurira uko babona impamvu zaba zituma habago gucana inyuma cyane mu minsi ya none. bavuga ko kuri ubu ingo nyinshi zicana inyuma ariko ntibipfe kumenyekana kuko bikorwa mu ibanga ndetse hakaba n’aho usanga umugore n’umugabo babikora nk’aho ari uguhimanwa.
Nubwo hari abihangana bakarenzaho ngo usanga mu ngo abantu benshi baba barashize mu mitima yabo kubera abo bashakanye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Zimwe mu mpamvu zituma bacana inyuma kandi ntibabireke.
Kudashimishanya mu buriri
Abantu bakuru baganiriye na Bwiza.com bagaragaje ko impamvu ya mbere ituma abashakanye bacana inyuma ari ukuba badashimishanya mu buriri. Iyi ikaba ari na yo mpamvu nyamukuru.
Umugore utabashije kugera ku byishimo mu gihe cyo gusabana n’umugabo we akenshi bituma ajya gushaka undi baryamana kugira ngo amushimishe mu kimbo cy’umugabo we.
Gusambana rero burya cyane cyane ku bantu bashatse, ngo bimera nk’indwara idakira kuko uwabikoze ahora yumva afite agatima karehareha ashaka kongera gusubirayo.
Hari abagabo batabasha gutegura abagore babo na byo bikaba byatuma abagore babaca inyuma.
Umusaza utarashatse ko tumutangariza amazina yavuze ko hari igihe umugore agerammo abona umugabo we atagifite imbaraga bigatuma ajya gushaka abasore bakiri bato bamwibutsa ibihe byiza bibanziriza igikorwa cyo guhuza ibitsina.
Uyu musaza yavuze ko hari utuntu umugore akenera nko gusomana, gukorakorana n’ibindi bituma abaryamana biyumvanamo cyane. Ibi rero iyo umwe mu bashakanye atabibona nta kabuza ajya gushaka ababimukorera.
Ingeso y’ubusambanyi
Nk’uko byavuzwe haruguru, gusambana hari igihe kigera bikaba nk’indwara idakira. Iyo umwe mu bashakanye yakundaga guhura n’abantu benshi batandukanye mu buriri, nta kabuza n’iyo amaze gushaka ya ngeso iranga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Icyo gihe usanga umwe yumva atahazwa n’umugabo umwe cyangwa umugore umwe bikaba byatuma iyo abonye akanya gato cyane akabyaza umusaruro agahita aca inyuma uwo basambanye.
Kutisanzura ahakorerwa imibonano
Akenshi usanga kugira ngo umugore aryoherwe n’imibonano mpuzabitsina bisaba ko bayikorera ahantu hisanzuye ndetse hitaruye ku buryo nta kintu kiri bubangamire.
Niyo mpamvu uzasanga hari abakora imibonano mpuzabitsina ku manywa mu gihe abana bagiye ku masomo iyo bahari aho kubikora nijoro kuko hari n’abana barara bakanuye ngo bumve ibyo ababyeyi babo bararamo.
Abandi usanga bakunda gukorera imibonano mpuzabitsina ahandi hatari mu ngo zabo nko mu gihe basohotse n’ibindi. Nicyo gituma abakora imibonano mpuzabitsina kugira ngo baryogerwe n’igikorwa barimo bibasaba kumva ko bari mu yindi si ntetse ntibanatekereze ko bari ahantu runaka hababangamiye, utaka agataka, usakuza agasakuza n’ibindi kuko ibi byose ari bimwe mu bituma iki gikorwa kigenda neza.
Aha rero, iyo umugore cyangwa umugabo acuye urwaho uwo bashakanye agasohokana rimwe n’undi muntu, byanze bikonze basubirayo n’izindi nshuro kuko baba barahagiriye ibihe byiza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gucana inyuma ni kimwe mu bibazo bihangayikishije isi n’u Rwanda muri rusange kuko ari imwe mu ntandaro zo gusenyuka kw’ingo.
Inama yatangwa ni uko cyane cyane nko ku bashakanye nta wukwiye kumva ko adahagijwe n’uwo bashakanye kuko bajya gushakana baba barabaje gufata igihe cyo kuganira no kumenyana. Kutararikira abagore b’abandi cyangwa abakobwa kuko icya mbere ni urukundo kuko n’urugo rudashingiye ku rukundo nta rugo na rumwe rwasigara ruhagaze zose zasenyuma
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
N.J@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *