Umwiherero 2016 – Imyanzuro 4 ntiyashyizwe mu bikorwa

Sangiza iyi nkuru

Muri Werurwe 2016 nibwo i Gabiro mu Karere ka Gatsibo habereye Umwiherero w’Abayobozi bakuru b’igihugu ku nshuro ya 13 . Umwiherero wafatiwemo imyanzuro 14 aho 10 yagezweho mu kigero gishimishije kigera kuri 70% naho 4 muri yo ikaba itarashyizwe mu bikorwa bitewe n’impamvu zitandukanye.

Ibi byatangajwe na Minisitiri muri Perezidansi ,Venancia Tugireyezu kuri uyu wa Gatanu, itariki 3 Werurwe 2017 mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kubagezaho uko Imyanzuro w’Umwiherero w’Abayobozi bakuru b’igihugu wabaye mu 2016. hakaba hatangajwe ko imyanzuro y’Umwiherero uheruka ku nshuro ya 14 izatangazwa mu minsi iri imbere.

Agaruka ku myanzuro 4 itarashyizwe mu bikorwa ku kigero gishimishije , Minisitiri Tugireyezu yavuze ko hari ibyakozwe ariko ku kigero kidashimishije ndetse ko ikomeza gukurikiranwa.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Min.Tugireyezu akomeza avuga ko muri iyo myanzuro ine itaragezweho uwa mbere ari ukugaruza umutungo wa Leta wanyerejwe kuko hagarujwe Miliyoni 700 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gihe hagombaga kugaruzwa Miliyali ebyiri ku giteranyo cyose cy’amafaranga yose yanyerejwe mu kigega cya Leta agomba kugarurwa akajya mu isanduku ya Leta.

yagize ati: “Hari imbogamizi zitandukanye zagiye zituma aya mafaranga atagaruzwa , hari ikibazo cy’imyumvire, hari ibikoresho by’ibanze cyangwa se ibyangombwa byari bigikenewe kugira ngo tubashe kugaruza ayo mafaranga byari bitarashyirwa ku murongo ku buryo buhambaye”

Umwanzuro wa kabiri utarabashije gushyirwa mu bikorwa ni ukwihutisha gahunda zifasha abahinzi n’aborozi kubonera ku gihe ifumbire ndetse n’imbuto kugira ngo zibafashe kongera umusaruro. Aha Minisitiri Tugireyezu akaba yagize ati: “Ibyo ntabwo byashoboye kugerwaho ku gihe gishimishije”

Yongeyeho ko umwanzuro wa gatatu utarabashije gushyirwa mu bikorwa ari uwarebanaga no gutunganya amasezerano hagati y’abahinzi n’aborozi n’abanyenganda kugira ngo bashobore kwihutisha imirimo yabo yo gukora ubuhinzi n’ubworozi bwihuse kandi bushingiye ku Iterambere.

Ati: “U yu mwanzuro ntabwo washoboye kugerwaho kuko hakiri iby’ubushakashatsi bitaranozwa neza ndetse hari n’amafaranga y’Ingengo y’Imali yagenerwaga ubwo bushakashatsi yari akiri make ariko hakaba harabaye kwiyemeza ko bigiye gushyirwamo imbaraga”

Akomeza avuga ko umwanzuro wa kane utarashyizwe mu bikorwa ari uwo gukurikirana abakora n’abahishira abahohotera abana. Ati: “K uri uyu mwanzuro naho hari ibyashoboye gukorwa kubera ko hari abagize uruhare mu gufata abana ku ngufu cyangwa se mu kubagurisha bashoboye gufatwa bagakurikiranwa ndetse bakanahanwa. Hakaba hari n’abandi bakiri mu nkiko’’

Ngo iyi myanzuro y’Umwiherero w’Abayobozi bakuru b’igihugu wa 2016 itarashyizwe mu bikorwa , hashyizwemo imbaraga kugira ngo ibibazo byagiye bigaragaramo bikemuke muri uyu mwaka wa 2017.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gabriel Habineza/Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *