6b47f7b6-4642-4150-af9d-6f9303375887.jpg

Umuhanzi Aline Gahongayire yahaye abafite ubumuga amagare (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Umuryango ‘Ineza Organization’ uyobowe n’umuhanzi uzwi mu ndirimbo ziramya n’izihimbaza Imana, Aline Gahongayire, watanze amagare atwara abantu bafite ubumuga mu karere ka Gasabo.

Ni igikorwa cyabereye ku biro by’akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 23/09/2022.

Ku bufatanye n’Umuryango utari uwa Leta ukora ibikorwa biteza imbere abaturage ‘Food For the Hungry’, umuryango ‘Ndineza’ wari waratanze muri Gasabo amagare 30 yiyongeraho andi 40.

Avuga ko amagare yatanze rimwe rihagaze Frw ibihumbi 450. Ni amagare azingwa kandi meza afasha abantu bafite ubumuga.

Gahongayire avuga ko muri iki gikorwa bafatanije na ‘Food For The Hungry’, kugira ngo bashobore kubona amagare yatanzwe.

Ati: “Iyo tubonye amagare hari ibindi byinshi biba biri hejuru y’amagare, nko kuyageza aho agomba kugera n’ibindi byose.”

Uyu muhanzi asobanura ko hari indi mishanga bakorera mu byaro kandi ko amagare azasigara bazayageza ku bantu bafite ubumuga batuye mu cyaro.

Ubuyobozi bwa Food for The Hungry bushima Ndineza Organization kubera imikoranire myiza bafitanye, nko kuba batangira raporo ku gihe ndetse no gutanga amazina y’abagenerwabikorwa ku gihe, nk’uko byatangajwe na Ndayisaba Faustin, Umuhuzabikorwa wa Food For The Hungry mu Rwanda.

Yagize ati: “Mu izina rya Food for the hungry ndashimira Aline Gahongayire n’umuryango ayobora kuko dukorana neza. Atangira raporo ku gihe kandi n’amazina y’abahawe amagare twayabonye hakiri kare.”

“Icyo dufatanyamo na Ineza Organization ni uko badushakira abagenerwabikorwa, hanyuma bakadufasha kugeza inyunganirangingo ku bo zigenewe.”

Gacamumakuba David utuye mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo uri mu bahawe amagare, ashima ubugwaneza n’umutima wo gutekereza ku bantu bafite ubumuga biranga Gahongayire.

Ati: “Nabwira Aline Gahongayire ko tumushimira ko yafashije abantu benshi kandi atazi.”

Dusabimana Abdul utuye mu murenge wa Kinyinya na we yishimiye igare yahawe, kuko ngo kuva mu 1982 yagenderaga mu mbago.

Yagize ati: “Kuva mu 1982 nagenderaga mu mbago, ahubwo zagezeho ziza gusaza ahubwo nari maze imyaka itatu nicaye hasi kuko ntashoboraga kugenda. Ndashimira Aline Gahongayire umpaye igare ryo kugenderamo kandi rizamfasha gukora ibinteza imbere.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yashimiye abafatanyabikorwa b’aka karere ku kuba bafatanya muri byose.

Umwali avuga ko Ndineza Organization yabahaye amagare nk’inyunganirangingo ku bantu bafite ubumuga 30, ariko bakaba bongewe andi 40 nyuma yo kugaragaza ko hari abantu bafite ubumuga 125 bakeneye amagare abafasha muri aka karere.

Umuhanzi Aline Gahongayire azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Amen, Ndanyuzwe, Hari impamvu pe, Nzakomeza n’izindi zihumuriza abababaye.

6b47f7b6-4642-4150-af9d-6f9303375887.jpg

00e9a653-63b3-41cb-bad0-5119af07e127.jpg

5ca38118-a9b3-4e57-84bb-355f52d2f765.jpg

46b7465a-e47c-46d9-9dac-e689274751c9.jpg

700b38b0-03ca-467d-a94e-ea2ecc6d1efa.jpg

64d69c97-8fc1-41f2-9b37-2f2b1e260bd1.jpg

26517a53-540e-4bd2-a0fe-34ef11477231.jpg

85122ceb-505b-4627-82b0-259a3ccb0563.jpg

b0f23c97-5348-4d3a-b93a-3dfedd5d1be6.jpg

bdb61072-59f8-46cf-be40-172dbe53741a.jpg

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *