Madine Mbabazi yasohoye indirimbo nshya nyuma yo kwinjira muri Moriah Entertainment Group (Videwo)
Umuziki nyarwanda by’umwihariko uwo guhimbaza Imana abenshi bazi nka ‘Gospel’ uragenda wunguka ab’igitsina gore bawukora umunsi ku wundi, ari na ko bazamura ivugabutumwa ku rundi rwego. Hari benshi bawurambyemo barimo nka Aline Gahongayire witegura kwizihiza imyaka 20 awumazemo, Gaby Kamanzi, Tonzi n’abandi benshi uyu munsi bamaze kwigwizaho igikundiro bitewe n’ibihangano bakora bifasha benshi. Hari n’abandi […]
Igitero ku Burusiya ni igitero kuri Afurika_Gen Muhoozi wahumurije Putin
Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yahurije Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, amubwira ko uwagaba igitero ku gihugu cye yaba akigabye no kuri Afurika. Ni mu butumwa uyu mugabo usanzwe ari imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni yanditse kuri Twitter ye. Ati: “Perezida Putin ntakwiye gukangisha intambara y’intwaro kirimbuzi. Turamwumva. […]
Umuhanzi Aline Gahongayire yahaye abafite ubumuga amagare (Amafoto)

Umuryango ‘Ineza Organization’ uyobowe n’umuhanzi uzwi mu ndirimbo ziramya n’izihimbaza Imana, Aline Gahongayire, watanze amagare atwara abantu bafite ubumuga mu karere ka Gasabo. Ni igikorwa cyabereye ku biro by’akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 23/09/2022. Ku bufatanye n’Umuryango utari uwa Leta ukora ibikorwa biteza imbere abaturage ‘Food […]
Abarimo bashyingura bayabangiye ingata nyuma yo kubona uwo bashyinguraga asohotse mu sanduku
Abatuye mu gace ka Angalu ho muri Leta ya Nasarawa muri Nigeria, bakijijwe n’amaguru ubwo barimo bashyingura hanyuma uwo bashyinguraga bakabona asohotse mu isanduku. Ku wa 05 Nzeri 2022 ni bwo abaganga bemeje ko Godwin Ugeelu Amadu w’imyaka 59 y’amavuko ari na we washyingurwaga yashizemo umwuka. Icyo gihe byabaye ngombwa ko bamufureba imyenda bamujyana mu […]
APR FC yavuguruje umutoza Adil ku cyemezo gikomeye yari yarafashe
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwamaze kubabarira abakinnyi batatu basanzwe bakinira iyi kipe, nyuma y’igihe barafatiwe ibihano n’umutoza Mohammed Adil Erradi. Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo umutoza Adil yari yafatiye ibihano abakinnyi bane barimo Lague Byiringiro, Ishimwe Anicet, Nizeyimana Djuma na Nsengiyumva Ir’Shad Parfait. Uko ari bane umutoza yari yarafashe icyemezo cyo kubamanura mu […]
Iyandikishe, wige amasomo ya Multimedia yagufasha gutunganya amashusho, amajwi n’inyandiko

Ikinyamakuru BWIZA MEDIA kibifashijwemo n’abarimu b’inzobere cyatangiye kwigisha amasomo ya Multimedia arimo gutunganya amashusho (videwo n’amafoto), amajwi ndetse n’inyandiko. Amasomo yose yigishwa ni akurikira: Introduction to Camera, Camera Supporters, Graphics Design, Mobile Journalism, Social Media n’uburyo zabyazwa umusaruro, Camera Operation & Image Control, Shot Framing & Composition, Audio for Video, Lighting Technique, Video Editing na […]
Biri guhwihwiswa ko Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa yaba yakorewe Coup d’État
Amakuru u Bushinwa butaragira icyo buvugaho aravuga ko Perezida wabwo, Xi Jinping yaba yahiritswe ku butegetsi. Ibihuha by’uko Perezida Xi Jinping yaba yahiritswe ku butegetsi byatangiye guhwihwiswa kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, mbere yo gufata indi ntera kuri murandasi. Kuri ubu ijambo u Bushinwa n’izina Xi ni amwe mu yari kuvugwaho cyane […]
Kajugujugu y’intambara ya UPDF yakoze impanuka
Indege yo mu bwoko bwa kajugujugu y’Igisirikare cya Uganda (UPDF), yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu igonga urugo rw’umukecuru. Iyi kajugujugu yo mu bwoko bwa MI 24 yakoreye impanuka ahitwa Isaaka, nyuma y’iminota mike ihagurutse ku kibuga cy’indege cyo mu gace ka Fort-Portal. Umuvugizi wa Diviziyo y’Ingabo za Uganda zirwanira mu misozi, […]
William Ruto yahishuye impamvu yahaye Kenyatta inshingano nshya akimara kumusimbura
Perezida William Ruto wa Kenya yatangaje ko yahisemo guha inshingano nshya Uhuru Kenyatta yasimbuye ku butegetsi, mu rwego rwo kwirinda ko ibibazo by’amakimbirane yugarije akarere Kenya iherereyemo byabangamira ubutegetsi bwe. Ku wa 13 Nzeri ni bwo Perezida William Ruto yatangaje ko yahaye inshingano Uhuru Kenyatta zo gukurikirana ibikorwa by’amahoro Kenya yagiye iharanira mu karere iherereyemo. […]
Amavubi U-17 asa n’atakibaho nanone ntakitabiriye CECAFA
Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 17, ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ntabwo izitabira irushanwa rya CECAFA y’uyu mwaka igomba kubera muri Ethiopia. Ni irushanwa rigomba kubera i Addis Ababa kuva ku wa 30 z’uku kwezi, aho byitezwe ko rigomba kwitabirwa n’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati. U Rwanda nka kimwe mu bihugu […]
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni
Perezida Paul Kagame ku wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri, yabonanye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres; bagirana ibiganiro. Ibiganiro by’abayobozi bombi byagarutse ku ruhare rw’u Rwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, ibikorwa by’iterambere biri kugerwaho mu gihugu ndetse n’ikibazo cy’umutekano mu Karere k’Ibiyaga bigari. Ikibazo cy’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri […]
Tshisekedi yatangaje ko Gen Philémon Yav afungiwe ‘gukorana n’u Rwanda’ ngo M23 ifate Goma
Perezida Félix Tshisekedi wa Congo Kinshasa, yatangaje ko Lt Gen Philémon Yav ufunzwe akurikiranweho kuba ashinjwa na bagenzi be bo muri FARDC gushaka gufasha inyeshyamba za M23 kwigarurira Umujyi wa Goma mu izina ry’u Rwanda. Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 19 Nzeri ni bwo Gén Yav bakunda kwita ’Tigre’ yatawe muri yombi […]