Perezida Paul Kagame ku wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri, yabonanye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres; bagirana ibiganiro.
Ibiganiro by’abayobozi bombi byagarutse ku ruhare rw’u Rwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, ibikorwa by’iterambere biri kugerwaho mu gihugu ndetse n’ikibazo cy’umutekano mu Karere k’Ibiyaga bigari.
Ikibazo cy’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri mu byo Perezida Kagame na Guterres baganiriyeho, by’umwihariko igikwiye gukorwa kugira ngo iki gice cyongere kigire umutekano.
Umukuru w’Igihugu ku wa Gatatu w’iki cyumweru ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inteko rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye, yagaragaje ko hakenewe mu maguru mashya ubushake bwa politiki bwo gukemura ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, uhereye mu mizi.
Icyo gihe yavuze ko kwitana ba mwana gusa ntibikemura ibibazo, nyuma y’uko Congo Kinshasa na bamwe mu nzobere za Loni bakomeje gushinja Ingabo z’u Rwanda kugira uruhare mu kibazo cy’umutekano muke uri muri Kivu y’Amajyaruguru.
Perezida Kagame yavuze ko habayeho ubufatanye mpuzamahanga, nta kabuza imbogamizi zoze ziriho zakemuka.
Yashimangiye ko mu bijyanye no kubaka amahoro no kurwanya iterabwoba, ingamba zigenda zifatwa ku rwego rw’uturere zishobora kuzuzanya na gahunda z’Umuryango w‘Abibumbye.
Yatanze ingero ku buryo n’ubwo Loni fite ingabo muri Repubulika ya Centrafrique, u Rwanda rwoherejeyo izindi ngabo ku bwumvikane bw’ibihugu byombi, kandi inshingano zabo ziruzuzanya, bitanga umusaruro.
Perezida Kagame yatanze urundi rugero ku bufatanye bugamije gukumira ubuhezanguni mu majyaruguru ya Mozambique, buhuriweho n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, iza Mozambique n’iz’Umuryango w’iterambere rya Afurika y’Amajyefo, SADC.
Yavuze ko Iyo ubu buryo bugeragejwe uko bikwiye muri RDC nk’uko byatanzweho ibitekerezo mu biganiro bya Nairobi, byari kuzana impinduka.
Perezida Kagame cyakora cyo yavuze ko kugira bene ubu buryo butange umusaruro urambye, hakenewe amikoro ahoraho aturuka ku muryango mpuzamahanga.
Yunzemo ati: “Ntabwo twakumira buri kibazo cyose, ariko dushobora guhora twiteguye kugira icyo dukora bwangu kandi mu buryo butanga umusaruro igihe bibaye ngombwa, by’umwihariko iyo dukoreye hamwe.”

6 Responses
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni
Ndashimira unusaza kubutwari bwe nubushobozi bwe kurwanda nimubyeyi
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni
Ndashimira unusaza kubutwari bwe nubushobozi bwe kurwanda nimubyeyi
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni
S.E PKagame ntako atagira ngwatubabishirize ninshuti zifite umumaro kubanya Rwanda,komerezaho papa