Igitero ku Burusiya ni igitero kuri Afurika_Gen Muhoozi wahumurije Putin

Sangiza iyi nkuru

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yahurije Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, amubwira ko uwagaba igitero ku gihugu cye yaba akigabye no kuri Afurika.

Ni mu butumwa uyu mugabo usanzwe ari imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni yanditse kuri Twitter ye.

Ati: “Perezida Putin ntakwiye gukangisha intambara y’intwaro kirimbuzi. Turamwumva. Igitero ku Burusiya ni igitero kuri Afurika.”

Gen Muhoozi yatangaje ibi nyuma y’iminsi ibiri Vladimir Putin atangaje ko Ingabo za Ukraine zatangiye gukoresha intwaro kirimbuzi mu rugamba zihanganyemo n’iz’igihugu cye.

Icyo gihe yavuze ko Ingabo z’u Burusiya zidahanganye gusa n’abanya-Ukraine ko ahubwo zinahanganye n’ibihugu byose byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Putin yavuze ko aho ibintu bigeze NATO iri gukorera ibikorwa by’ubutasi mu gice cy’amajyepfo y’u Burusiya, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’u Bubiligi biri kotsa igitutu Ukraine mu buryo bweruye biyisaba gukorera ibikorwa byayo bya gisirikare mu gihugu cye.

Ati: “Bari kwerura bakavuga ko u Burusiya bugomba gutsindwa urugamba ku kiguzi icyo aricyo cyose.”

Putin yavuze kuba Ukraine yaratangiye gukoresha intwaro kirimbuzi nyuma yo kubisabwa n’ibihugu byo mu Burengerazuba bishobora gukurura intambara y’ibitwaro kirimbuzi.

Yavuze ko by’umwihariko imvugo z’abayobozi bakomeye bo mu bihugu bigize NATO z’uko hashobora gukoreshwa intwaro zangiza byinshi zibishimangira, gusa aboneraho kwibutsa ababivuze ko u Burusiya na bwo butunze bene izo ntwaro kandi zo zigezweho kurusha izabyo.

Yunzemo ati: “Ubusugire bw’ubutaka bwacu nibuvogerwa, nta kabuza tuzakoresha uburyo bwose dufite mu kurinda u Burusiya n’abaturage bacu. Ibi si ukubeshya. Ikindi abagerageza kudukangisha intwaro kirimbuzi bagomba kumenya ko icyerekezo cy’umuyaga gishobora guhindukira kikerekeza kuri bo.”

Si ubwa mbere Gen Muhoozi atangaza ko ashyigikiye Putin mu ntambara igihugu cye gihanganyemo na Ukraine.

Muri Werurwe uyu mwaka uyu musirikare yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ko “abatari abazungu bashyigikiye icyemezo cy’u Burusiya muri Ukraine. Putin ari mu kuri.”

Ni amagambo cyakora cyo yarakaje u Burayi, ndetse Umuyobozi Wungirije wa EU muri Sudani y’Epfo, Dionyz Hochel avuga ko ibyo uyu mugabo yavuze ari “amahano adakwiye kwihanganirwa”.

Ni amagambo ataranakiriwe neza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku buryo kuri ubu bivugwa ko ziri kotsa igitutu Uganda ngo ireke kugura Peteroli yagombaga guhabwa n’u Burusiya kubera ibihano bwafatiwe.

Hagati aho Perezida Yoweri Museveni mu minsi ishize yabwiye Ambasaderi wa Amerika muri Loni ko niba igihugu cye cyifuza gufasha Afurika nk’uko kibivuga, kigomba kwirinda kuyivanga mu makimbirane gifitanye n’u Burusiya.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Igitero ku Burusiya ni igitero kuri Afurika_Gen Muhoozi wahumurije Putin
    Njye Mbona uyu muhungu wa Museveni MUHOOZI atari Tayali! Mbona asa nufite ikibazo cy’ubumuga bwo mumutwe. Putin atwicishije inzara none wumve iki nacyo

    1. Igitero ku Burusiya ni igitero kuri Afurika_Gen Muhoozi wahumurije Putin
      Nanje mbona iyi Mvura ya Kaguta itari tayari mumutwe

    2. Igitero ku Burusiya ni igitero kuri Afurika_Gen Muhoozi wahumurije Putin
      Nanje mbona iyi Mvura ya Kaguta itari tayari mumutwe

  2. Igitero ku Burusiya ni igitero kuri Afurika_Gen Muhoozi wahumurije Putin
    Njye Mbona uyu muhungu wa Museveni MUHOOZI atari Tayali! Mbona asa nufite ikibazo cy’ubumuga bwo mumutwe. Putin atwicishije inzara none wumve iki nacyo

  3. Igitero ku Burusiya ni igitero kuri Afurika_Gen Muhoozi wahumurije Putin
    Udashyira mugaciro niwe wanenga igitekerezo cyuyu muhungu wa Museveni mutinya inzara mugakunda ubuhake ahubwo batwemereye natwe twajya gufasha putine kuko abanyaburayi nibyo baduteza ubuzima bubi twamaze gusobanukirwa

  4. Igitero ku Burusiya ni igitero kuri Afurika_Gen Muhoozi wahumurije Putin
    Udashyira mugaciro niwe wanenga igitekerezo cyuyu muhungu wa Museveni mutinya inzara mugakunda ubuhake ahubwo batwemereye natwe twajya gufasha putine kuko abanyaburayi nibyo baduteza ubuzima bubi twamaze gusobanukirwa

  5. Igitero ku Burusiya ni igitero kuri Afurika_Gen Muhoozi wahumurije Putin
    Udashyira mugaciro niwe wanenga igitekerezo cyuyu muhungu wa Museveni mutinya inzara mugakunda ubuhake ahubwo batwemereye natwe twajya gufasha putine kuko abanyaburayi nibyo baduteza ubuzima bubi twamaze gusobanukirwa

  6. Igitero ku Burusiya ni igitero kuri Afurika_Gen Muhoozi wahumurije Putin
    Udashyira mugaciro niwe wanenga igitekerezo cyuyu muhungu wa Museveni mutinya inzara mugakunda ubuhake ahubwo batwemereye natwe twajya gufasha putine kuko abanyaburayi nibyo baduteza ubuzima bubi twamaze gusobanukirwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *