Kajugujugu y’intambara ya UPDF yakoze impanuka

Sangiza iyi nkuru

Indege yo mu bwoko bwa kajugujugu y’Igisirikare cya Uganda (UPDF), yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu igonga urugo rw’umukecuru.

Iyi kajugujugu yo mu bwoko bwa MI 24 yakoreye impanuka ahitwa Isaaka, nyuma y’iminota mike ihagurutse ku kibuga cy’indege cyo mu gace ka Fort-Portal.

Umuvugizi wa Diviziyo y’Ingabo za Uganda zirwanira mu misozi, Maj Peter Mugisa, yabwiye itangazamakuru ryo muri iki gihugu ko iriya kajugujugu yaguye hejuru y’inzu y’umusivile yangiza igisenge cyayo.

Major Mugisa cyakora cyo yavuze ko “inkuru nziza ba nyiri kajugujugu na nyirinzu bose basohotse ari bataraga, nta wakomeretse cyangwa ngo apfe.”

Yakomeje avuga ko ku rundi ruhande iriya kajugujugu yangiritse ndetse ikanangiza inzu y’umuturage ndetse n’urutoki yaguyeho, gusa avuga ko hari itsinda ry’abashinzwe ibya tekiniki muri UPDF ryaturutse i Entebbe kugira ngo risuzume impamvu nyamukuru y’iriya mpanuka.

Maj. Mugisa yunzemo ko kuri ubu itsinda rishinzwe ubwubatsi muri UPDF ryahamagawe kugira ngo rize gusimbuza mu buryo bwihuse igisenge n’amabati y’inzu y’umuturage iriya ndege yangije, hanyuma rinagorore rumwe mu nkuta z’iyo nzu zasenyutse.

Yavuze ko nyuma y’aho UPDF izaza gusuzuma n’ibindi byaba byangijwe n’iriya ndege yayo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *