Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwamaze kubabarira abakinnyi batatu basanzwe bakinira iyi kipe, nyuma y’igihe barafatiwe ibihano n’umutoza Mohammed Adil Erradi.
Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo umutoza Adil yari yafatiye ibihano abakinnyi bane barimo Lague Byiringiro, Ishimwe Anicet, Nizeyimana Djuma na Nsengiyumva Ir’Shad Parfait. Uko ari bane umutoza yari yarafashe icyemezo cyo kubamanura mu Ntare FC, nyuma yo kubona ko urwego rwabo rwasubiye hasi cyane.
Aba bakinnyi uko ari bane bahanwe biyongera kuri Nsanzimfura Keddy wari warohererejwe Intare ku mpamvu z’umusaruro muke ahanini bivugwa ko ushingiye ku myitwarire idahwitse.
Yaba Keddy, Lague, Ir’Shad Parfait, Djuma na Anicet nta n’umwe muri bo wagaragaye mu mikino ibiri ya CAF Champions league yasize APR FC isezerewe na US Monastir yo muri Tunisia ku giteranyo cy’ibitego 3-1.
Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa APR bwamaze gufata icyemezo cyo kubabarira batatu muri bariya bakinnyi bubagarura mu kipe nkuru.
Mu bababariwe harimo Lague wari waratakarijwe icyizere n’umutoza Adil nyuma yo guhusha Penaliti mu mukino wa Super Coupe APR FC yatsinzwemo na AS Kigali; Nsengiyumva Ir’Shad Parfait na Nizeyimana Djuma.
Ni icyemezo bivugwa ko cyababaje umutoza Adil wifuzaga kugarura aba bakinnyi ari uko bamaze kuzamura urwego mu buryo bugaragara.
Kuri ubu APR FC nyuma yo gusezererwa muri CAF Champions league itarenze umutaru, amaso yose iyahanze shampiyona imaze gukinamo umukino umwe n’indi ibiri y’ibirarane ifite.

6 Responses
APR FC yavuguruje umutoza Adil ku cyemezo gikomeye yari yarafashe
Mwasezereye uyu mutoza koko
APR FC yavuguruje umutoza Adil ku cyemezo gikomeye yari yarafashe
Mwasezereye uyu mutoza koko
APR FC yavuguruje umutoza Adil ku cyemezo gikomeye yari yarafashe
Twebwe nkabakunzi ba Apr fc ducyeneye ibyishimo mudufashije muakazana abanyamahanga byadushimisha kurushaho kuko urebye ababana babanyarwanda nabushobozi bagiye bwokutugeza mumatsinda urabonako twabaye insinangufi buriwese acaho ukoma ubugabo butisubiyeho bubyara ubu…….

Abakunzi ba APR dukeneye impanduka dore dufite ubushobozi rero nibadufashe bazane abanyamahanga
APR FC yavuguruje umutoza Adil ku cyemezo gikomeye yari yarafashe
Abakunzi ba APR dukeneye impanduka dore dufite ubushobozi rero nibadufashe bazane abanyamahanga