Abanyereza amafaranga ya Leta bafatiwe ibyemezo bikakaye

Sangiza iyi nkuru

Ntabwo hariho uburyo bunoze bwo kugaruza amafaranga ya Leta yanyerejwe aho umuntu yanyereje amafaranga ya Leta ajyanwa mu rukiko akaburana yamara kuburana yatsindwa agafungwa ndetse agategekwa kugarura ayo mafaranga bigasa naho birangiriye aho ngo hashyizweho ingamba zikakaye zirebena n’iki kibazo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2017, Minisitiri muri Perezidansi y’u Rwanda, Venancia Tugireyezu yavuze ko hari ingamba zitandukanye zashyizweho zigamije guhangana n’abanyereza amafaranga ya Leta.
Ati ” ahanini rero wasangaga Minisiteri y’Ubutabera igenda ikaburana ndetse ikanatsinda izo manza nyinshi zitandukanye ariko bigasa n’ibirangirira aho.’ ’
Min.Tugireyezu akomeza avuga ko kuko biba bigaragara ko ayo mafaranga aba arimo gukurikiranwa mu Karere bityo ko hari uburyo Minisiteri y’Ubutabera igiye kujya ikorana n’Uturere kugira ngo tujye dukurikirana amafaranga yanyerejwe.
Ati’ ” ni ukuvuga ko niba umuntu yaranyereje amafaranga y’Akarere runaka, ntabwo bizajya biba ngombwa ko Minisiteri y’Ubutabera yaburanye rwa rubanza ijya gukurikirana ayo mafaranga ahubwo Akarere kanyererejwe amafaranga niko kazajya kayakurikirana’’.
Akomeza avuga ko uretse Akarere ahubwo n’Ikigo runaka aricyo kizajya kijya gukurikirana amafaranga yacyo yanyerejwe ati ” ni uburyo bwiza kuko habayeho kunoza uburyo kuko akarere ariko kaba gafite umuturage bityo kakaba kabikurikirana mu buryo bwimbitse’’.
Yongeraho ko impamvu ibi bigiye gukorwa ari uko Akarere ariko kaba kazi neza aho kazakura ubwishyu aho kugira ngo Minisiteri ibimenya ku rwego rw’igihugu.
17124537_1383659011709066_1905462078_n
Izindi ngamba zafatiwe abanyereza amafaranga ya Leta ni uburyo bunoze bwavuguruwe kandi bugiye gutangira gukoreshwa biswe’’Automated System’’aho umuntu azajya ajya gusaba Serivisi runaka noneho nibashyira amazina ye muri mudasobwa bihite bigaragaza ko hari umwenda afitiye Leta agomba kwishyura kubera rwa rubanza runaka yatsindiwemo.
Ati ” icyo gihe rero kugira ngo ubone ya Serevisi ushaka yaba ari muri Banki,amazi cyangwa amashanyarazi , Serivisi runaka ukeneye ku gihugu cyangwa iy’abikorera mudasobwa izajya ikurega noneho usabwe kubanza kwishyura mbere yo guhabwa iyo serevisi’’.
Ashimangira ko ubu ari uburyo bw’Ikoranabuhanga bugiye gufasha mu buryo bwiza kandi bworoshye bwo kugaruza amafaranga yanyerejwe mu kigega cya Leta.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikindi yagarutseho ngo ni uko hari amategeko amwe adafasha neza mu kugaruza aya mafaranga kuko mu buryo yari yubatse butafashaga byihuse ariko ko nayo agiye kuvugururwa hamwe n’ubu buryo bigatangira gukoreshwa muri uyu mwaka turimo wa 2017.
Kunyereza amafaranga ya Leta akaba ari kimwe mu byagarutsweho mu mwiherero w’abayobozi bakuru 2017 ndetse kinafatirwa n’ingamba kugira ngo amafaranga aba yaranyerejwe agaruke mu isaduku ya Leta bityo agire icyo amarira abanyarwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *