Umuziki nyarwanda byâumwihariko uwo guhimbaza Imana abenshi bazi nka âGospelâ uragenda wunguka abâigitsina gore bawukora umunsi ku wundi, ari na ko bazamura ivugabutumwa ku rundi rwego.
Hari benshi bawurambyemo barimo nka Aline Gahongayire witegura kwizihiza imyaka 20 awumazemo, Gaby Kamanzi, Tonzi nâabandi benshi uyu munsi bamaze kwigwizaho igikundiro bitewe nâibihangano bakora bifasha benshi.
Hari nâabandi bashya bagenda bawuzamo ndetse uyu munsi wungitse umushya witwa Madine Mbabazi.
Uyu munyempano ntabwo yari asanzwe azwi cyane muri uyu muziki, ariko impano yatumye benshi batangira kumukunda nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya yise âUrakunzweâ.
Mbabazi ubarizwa muri Moriah Entertainment, iyi ndirimbo ye yaje yiyongera ku yindi imwe yari asanzwe afite.
Uyu muririmbyi avuga ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana yakuze awiyumvamo cyane, ibyatumye uko yagiye akura akomeza kwiyumvamo kuzavamo umuhanzi kugeza akabije inzozi ze.
Aragira ati: “Nakuze nkunda umuziki cyane byâumwihariko uwo kuramya Imana, nishimiye ko ubu ndi gukabya inzozi. Icyo nifuza ni uko iyogezabutumwa rigera kure kandi ibyo nkora bigahindura imitima ya benshi.”
Uyu mukobwa watangiye umuziki mu 2021, asanzwe ari umukristo mu itorero rya Zion Temple Kibagabaga.
Mu Buzima busanzwe yize Civil Engeneering, abahanzi afatiraho urugero akaba ari Tasha Cobbs na Jonathan Nelson bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyo kimwe na Ntokozo Mbambo wo muri Afurika yâEpfo.
Mbabazi Madine kuri ubu ari gukora album ye ya mbere yise âUrakunzweâ iriho indirimbo umunani.
Mu mishinga iri imbere afite harimo gukora kurushaho, gukorana nâabandi bahanzi, gukora amashusho yâindirimbo zose zigize album ye no gukora Live recording zitandukanye.


