Perezida Tshisekedi yemeje ko Ingabo za Kenya zizinjira muri Congo zinyuze i Bunagana

Sangiza iyi nkuru

Kohereza abasirikari ba Kenya mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) ni mu minsi mike gusa, nk’uko byatangajwe na Perezida Félix Tshisekedi wavuze kandi ko izi ngabo zizinjira ku butaka bwa Congo zinyuze mu Mujyi wa Bunagana umaze amezi renga atatu mu maboko y’inyeshyamba za M23 .

I New York aho yitabiriye Inteko rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye, Umukuru w’igihugu cya Congo yamenyesheje ko abafatanyabikorwa n’abaterankunga bakanguriwe gushyigikira iri shyirahamwe ry’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) nk’uko tubikesha ediacongo.net.

Ati: “Ingabo zo mu karere zirimo koherezwa, Abarundi basanzwe bahari muri Kivu y’Amajyepfo. Abanyakenya bazinjira banyuze muri Bunagana. Njye mbona ari ikibazo cy’iminsi. Barimo koherezwa buhoro buhoro bitewe n’uburyo, niyo mpamvu natwe twari hano…, kwari ugukangurira abaterankunga gushyigikira izo ngabo zo mu karere. ”

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kandi ashimangira ko nta bufatanye buri hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’Abanyarwanda za FDLR. Ku bwe, ngo uru ni “urwitwazo rw’ibinyoma” rwakoreshejwe n’u Rwanda mu “gusobanura kwinjira kwarwo muri RDC”.

Yavuze ati: “Njye mbona u Rwanda rukora nabi.” Nubwo hashyizweho ingufu zose kugira ngo umubano hagati ya Kinshasa na Kigali ugende neza”.

Kuva yagera ku butegetsi, Félix Tshisekedi yerekana ko abarwanyi ba FDLR babarirwa mu magana basubijwe mu gihugu cyabo.

Ati: “Uyu munsi, FDLR ni ingufu zisigaye zidahungabanya umutekano w’u Rwanda. Ni ikibazo kinini kuri twe Abanyekongo kuruta ku Banyarwanda. Nk’ikimenyetso kibigaragaza, ni iyicwa rya Ambasaderi w’u Butaliyani muri RDC, muri Mutarama umwaka ushize, Bwana Luca Atanasio, wishwe na FDLR ubu babaye abafnga imihanda, n’amabandi yo ku mihanda minini “.

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Perezida Tshisekedi yemeje ko Ingabo za Kenya zizinjira muri Congo zinyuze i Bunagana
    Ok,birasobanutse noneho.Niba atari FDRL irasa ibisasu mu Rwanda,ubwo bivuze ko ari FRDC kuko ibyo bisasu bituruka muri RDC,ahubwo noneho Kisekedi nadusobanurire ukuntu ingabo ze zirasa ku gihugu cyacu.

    1. Perezida Tshisekedi yemeje ko Ingabo za Kenya zizinjira muri Congo zinyuze i Bunagana
      ahubwo banza usobanure ico ingabo zurwanda zijagukora muri dr congo mumwambaro wa m23 ubone ubaze ibyibisasu bigwa murwanda. kd zimwe mungabo zurwanda zikaba zigenda zifatigwa muri dr congo. nn hari fdlr nimwe mwarimwafatira mundambara ya congo?

    2. Perezida Tshisekedi yemeje ko Ingabo za Kenya zizinjira muri Congo zinyuze i Bunagana
      ahubwo banza usobanure ico ingabo zurwanda zijagukora muri dr congo mumwambaro wa m23 ubone ubaze ibyibisasu bigwa murwanda. kd zimwe mungabo zurwanda zikaba zigenda zifatigwa muri dr congo. nn hari fdlr nimwe mwarimwafatira mundambara ya congo?

  2. Perezida Tshisekedi yemeje ko Ingabo za Kenya zizinjira muri Congo zinyuze i Bunagana
    Ok,birasobanutse noneho.Niba atari FDRL irasa ibisasu mu Rwanda,ubwo bivuze ko ari FRDC kuko ibyo bisasu bituruka muri RDC,ahubwo noneho Kisekedi nadusobanurire ukuntu ingabo ze zirasa ku gihugu cyacu.

  3. Perezida Tshisekedi yemeje ko Ingabo za Kenya zizinjira muri Congo zinyuze i Bunagana
    Uwateguye intambara ya RDC n’U Rwanda yakoze timing nziza aho isi yose ihugiye kubiri kubera muri Ukraine

  4. Perezida Tshisekedi yemeje ko Ingabo za Kenya zizinjira muri Congo zinyuze i Bunagana
    Uwateguye intambara ya RDC n’U Rwanda yakoze timing nziza aho isi yose ihugiye kubiri kubera muri Ukraine

  5. Perezida Tshisekedi yemeje ko Ingabo za Kenya zizinjira muri Congo zinyuze i Bunagana
    Barasaga biriya bisasu kubutaka bwacu bazi ko ntangaruka bikwiye kubagiraho se?

  6. Perezida Tshisekedi yemeje ko Ingabo za Kenya zizinjira muri Congo zinyuze i Bunagana
    Barasaga biriya bisasu kubutaka bwacu bazi ko ntangaruka bikwiye kubagiraho se?

  7. Perezida Tshisekedi yemeje ko Ingabo za Kenya zizinjira muri Congo zinyuze i Bunagana
    congo nitekerezekumutekanowayo irebenuko amahoroyaboneka naho ibyirimo ndacyobyatanga

  8. Perezida Tshisekedi yemeje ko Ingabo za Kenya zizinjira muri Congo zinyuze i Bunagana
    congo nitekerezekumutekanowayo irebenuko amahoroyaboneka naho ibyirimo ndacyobyatanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *