Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa kane yanze ubufasha bw’Umuryango w’Abibumbye mu iperereza ku bwicanyi ingabo za leta zishinjwa kuba zarakoreye abasivili muri Kasai.
“ Niba ari inkunga igamije kurushaho kuduhungabanya, oya, barakoze ”, uwo ni umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Lambert Mende kuwa gatatu ushize mu kiganiro n’itangazamakuru kuri iyi nkunga Loni yifuzaga gutanga.
Lambert Mende yatangaje ko niba ari ugushaka kwambika icyasha ingabo za leta iyo nkunga idakenewe, yongeraho ko hari iperereza riri gukorwa n’abacamanza bakuru ba gisirikare muri Congo nk’uko iyi nkuru dukesha AFP ikomeza ivuga.
Iyi nkuru iravuga ko kuva muri Nzeri 2016 aha muri Kasai havutse umutwe washinzwe nyuma y’igikorwa cya gisirikare cyahitanye umuyobozi gakondo witwa Kamwina Nsapu bituma abamushyigikiye batangira guhangana na leta.
Mu kwezi gushize kwa Gashyantare, nibwo video igaragaza ubwicanyi ingabo za Congo zakoreye abaturage bo muri iki gice yazengurutse ku mbuga nkoranyambaga, hagaragaramo abasirikare barasa ku baturage badafite intwaro cyangwa abari bitwaje amabuye n’inkoni muri Kasai. Guverinoma yabanje kuvuga ko iyo video itari umwimerere yanga no gukora iperereza mbere y’uko yisubira imaze kwotswa igitutu n’amahanga.
“ Twiteguye kuzana ubufasha bwacu nk’uko bisanzwe mu iperereza ryatangijwe bisabwe na perezida Joseph Kabila ngo hagaragazwe umucyo ku bintu byabereye hariya .”, uyu akaba ari umuyobozi w’ibiro bihuriweho bya Loni bishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Congo (BCNUHD), José-Maria Aranaz kuwa Gatatu ushize.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Minisitiri Lambert Mende yanaboneyeho guhamagaza abatangabuhamya babonye ubwo bwicanyi ngo batange amakuru yisumbuyeho ku bintu byagaragarijwe rubanda ku mbuga nkoranyambaga, yongeraho ko abasirikare benshi batawe muri yombi kubera iki kibazo.
Bwana Arnaz iyi nkuru ikaba ivuga ko yari yatangaje ubu bufasha biteguye gutanga nyuma ya raporo ya BCNUHD yari yagaragaje ko ingabo za FARDC zakoresheje ingufu z’umurengera mu gihe cy’imyigaragambyo yamaganaga perezida kabila hagati y’itariki 15 n’itariki 3 Ukuboza 2016.
Nk’uko iyo raporo yabigaragaje, byibuze abantu 40 ngo barishwe, abandi 147 barakomereka kandi abenshi bari abasivili badafite intwaro. Mende we akaba yaravuze ko hapfuye abantu 15.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


