Sudani y’Epfo yateye utwatsi icyifuzo cya Maroc cyo gucana umubano na Repubulika ya Sahrawi

Sangiza iyi nkuru

Sudani y’Epfo yanze icyifuzo cya Maroc cyo gucana umubano shingiye kuri dipolomasi ifitanye na Repubulika ya Demokarasi ya Cyarabu ya Sahrawi, ivuga ko ishyigikiye aho Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Abibumbye (UN) bihagaze kuri iki kibazo .

Repubulika ya Demokarasi ya Cyarabu ya Sahrawi ni igihugu cyemewe bicagase, cyemewe n’ibihugu 41 bigize Umuryango w’Abibumbye, giherereye mu burengerazuba bwa Maghreb, kivuga ko Sahara y’iburengerazuba ari iyacyo, ariko kikaba kigenzura gusa iburasirazuba bungana na kimwe cya gatanu cy’ubutaka bwose.

Ku wa Kabiri ushize, Visi Perezida wa Sudani y’Epfo, Hussein Abdelbagi Akol yahuye kandi agirana ibiganiro na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Sahrawi mu gihe cy’inama ya 77 y’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York nk’uko tubikesha Sudantribune.

Abayobozi bombi baganiriye ku mibanire y’ibihugu byombi, uburyo bwo guteza imbere inyungu z’Abanyafurika, guharanira amahoro, umutekano ndetse no gushyigikira politiki imaze imyaka irenga icumi aho bashyigikiye icyifuzo cya AU cyo gushyigikira ukwishyira ukizana kw’abaturage ba Sahrawi.

Inama yahuje abayobozi bombi yarakaje guverinoma ya Maroc, yabigaragaje mu ibaruwa yoherereje Ambasade ya Sudani y’Epfo.

Icyakora, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Sudani y’Epfo yamenyesheje guverinoma ya Maroc ko “inama y’intumwa zacu na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Sahrawi itahungabanya umubano w’ibihugu dufitanye n’ubwami.”

Ati: “Repubulika ya Sudani y’Amajyepfo ni umunyamuryango w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kandi irashaka kongera gushimangira ko bidakwiriye ko habaho ibitekerezo binyuranye n’umwanzuro wa 690 w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Abibumbye [Akanama gashinzwe umutekano] nk’ ingamba zifatika zo gushakira igisubizo kirambye amakimbirane kuri Sahara y’Uburengerazuba ”.

Juba ikomeza ivuga ko itigeze itandukira gushyigikira aho AU na Loni bihagaze ishimangira ko abaturage ba Sahrawi bemerewe guhitamo ejo hazaza habo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *