Umunyamategeko wunganira Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice, Me Twagirayezu Joseph, yatangaje ko atatunguwe no kumva umukiriya we asaba Perezida Paul Kagame kumwishyurira amadeni amwungarije.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 25 Nzeri 2022, Mutabazi yatangaje ko arimo amadeni agera kuri miliyoni 30, arimo iry’ubukode bw’inzu y’uwitwa Mukeshimana Célestin wo mu kagari ka Karama, umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo.
Mutabazi yasobanuye ko adafite ubushobozi bwo kwishyura aya madeni, atangaza ko akunda Umukuru w’Igihugu, amusaba ko yayamwishyurira kugira ngo akomeze gukorera u Rwanda yemye.
Ubusabe bwa Apôtre Mutabazi kuri Perezida Kagame bwakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, bigera aho nyirubwite atangaza ko abantu bumvise nabi ubutumwa bwe, asobanura ko amadeni yavugaga ari ikibazo cye bwite, ngo Umukuru w’Igihugu atakizanwamo.
Me Twagirayezu mu kiganiro yabajijwe n’abanyamakuru kuri uyu wa 26 Nzeri 2022, yabajijwe uko yakiriye kumva umukiriya we asaba Perezida Kagame kumwishyurira amadeni, asubiza ko atatunguwe kubera ibyo yavuze ari ibyari bimuri ku mutima.
Yagize ati: “Ariya ni amavamutima cyangwa se imvamutima z’umuntu. Igihe cyose, iyo umuntu abona uwo yisanzuraho, ashobora kumubwira ibyari bimurimo. Ntabwo kuba yarabivuze njyewe byantunguye cyangwa narabibonyemo ikintu gishya. Ni umuntu wese wumva ko ageze imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, aba yumva ibibazo bye byakemuka. Kiriya ni icyifuzo cye rero.”
Uyu munyamategeko afitanye na Mutabazi amasezerano y’umwaka, bombi bashyizeho umukono muri Werurwe 2022.


