Kigali: Abunganira Me Mhayimana basabye Perezida w’inteko iburanisha kwikura mu rubanza kuko batizeye ubutabera yabaha

Mu iburanisha ry’ibanze mu Rukiko Rukuru rukorera i Nyamirambo ryabaye tariki ya 26 Nzeri 2022, abunganira Me MHAYIMANA Isaie basabye Perezida w’inteko y’abacamanza kwikura mu rubanza kuko batamwizeyeho ubutabera. Mu rubanza Me MHAYIMANA aregamo urugaga rw’abavoka mu Rwanda avuga ko yarenganyijwe ku bihano rwamufatiye, umucamanza yabajije ababuranyi bombi niba nta nzitizi zihari, abunganira urugaga rw’Abavoka […]

Amavubi yasuzugurikiye imbere ya St Eloi Lupopo yo muri RDC

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ kuri uyu wa Kabiri yatsinzwe na St Eloi Lupopo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 3-1, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo. Ni umukino wabereye kuri Stade ya El Arb Zaouli muri Maroc. Uyu mukino wari uwa kabiri wa gicuti iyi kipe y’umutoza Carlos Alos Ferrer ikinnye, nyuma […]

Avoka washinjwaga gukanga abatangabuhamya mu rubanza rwa Ruto na Kenyatta yapfuye urw’amayobera

Abayobozi ba Kenya bafunguye iperereza ku rupfu rw’umunyamategeko ushinjwa guha ruswa no gutera ubwoba abatangabuhamya ubwo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwari rukurikiranye Perezida William Ruto, nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kabiri n’umupolisi . Paul Gicheru yashinjwaga n’ubushinjacyaha bwa ICC kuba yarashyizeho uburyo bwo gukoresha abatangabuhamya bikica iperereza ryakorwaga kuri Ruto, ku ruhare rwe mu bugizi […]

Remontada! Amavubi U-23 yakoze ibitatekerezwaga, asezerera Libya

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 23, yageze mu ijonjora rya kabiri mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika nyuma yo gusezerera Libya ku gitego cyo hanze. Iyi kipe y’umutoza Rwasamanzi Yves yari yakiriye Libya kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ryo gushaka itike ya CAN y’abatarengeje imyaka 23 izabera izabera muri Maroc […]

Amanota y’ibizamini bya Leta yatangajwe, Minisitiri w’Uburezi asobanura ko nta bukererwe bwabayeho

Ku bufatanye bwa Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ibizamini n’amashuri, NESA, kuri uyu wa 27 Nzeri 2022 hatangajwe amanota y’abakoze ibizamini bya Leta, icyiciro gisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye. Minisitiri w’uburezi, Dr Uwamariya Valentine, wafunguye ku mugaragaro iki gikorwa, yatangaje ko abakoze ibizamini mu cyiciro gisoza amashuri abanza ari 227,472. Abatsinze […]

Maverick City Music yatandukanye n’umuramyi Dante Bowe nyuma yo kugaragara aririmba igishegu

Dante Bowe yabaye ahagaritse gukoresha imbuga nkoranyambaga

Itsinda ry’abaririmbyi baramya Imana rikomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Maverick City Music, ryatangaje ko ryabaye ritandukanye n’umwe mu bo ryagenderaho, Dante Bowe, nyuma yo kugaragara aririmba indirimbo ‘Después de la Playa’ y’umuraperi Bad Bunny wo muri Puerito Rico. Iyi ndirimbo isobanura ‘Nyuma yo ku musenyi’ irimo amagambo avuga kuri gahunda zo ku gitanda […]

RIB yasubije uwabaye Nyampinga w’u Rwanda akayabo yari yibwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasubije Miss Aurore Mutesi Kayibanda, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, Ibihumbi umunani by’Amadolari ya Amerika (8 000 000Frw) yari yibwe n’umukozi wo mu rugo. VIDEO Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022, hari n’abayobozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) barimo n’Umuvugizi warwo, Dr Murangira B. Thierry. Amashusho […]

François Hollande wahoze ari Perezida w’u Bufaransa ari i Kinshasa

Uwahoze ari Perzida w’u Bufaransa, François Hollande, yaraye ageze i Kinshasa mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere mu nege ya Air France aturutse i Paris nk’uko amakuru agera ku rubuga POLITICO.CD avuga . VIDEO Aya makuru avuga ko François Hollande wageze muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aherekejwe n’umugore we, yakiriwe ku Kibuga cy’Indege […]

Union africaine : la lettre au vitriol du commissaire paix et sécurité, Bankole Adeoye, contre son staff

Par la rédaction Lundi 26 septembre 2022 L’ambassadeur nigérian Bankole Adeoye s’agace depuis plusieurs semaines d’un manque de travail de ses principaux collaborateurs au sein du Conseil de paix et sécurité de l’Union africaine. Il vient de le faire savoir bruyamment à travers une lettre envoyée le 5 septembre. L’ambiance est électrique au sein du […]

Umushoramari Gidon Novick abona Afurika y’Epfo ikwiriye kwigira ku Rwanda byinshi n’ubwo rukennye

Umushoramari wo muri Afurika y’Epfo, Gidon Novick uri mu bashinze ikigo gitwara abagenzi mu kirere cya LIFT akaba n’umuyobozi w’ibigo bitandukanye by’ishoramari, avuga ko hari byinshi igihugu cye gikwiye kwigira ku Rwanda, n’ubwo rukennye. Novick uherutse mu Rwanda mu nama yiga ku bijyanye n’indege yabaye mu byumweru bibiri bishize, mu nyandiko yatangarije ku kinyamakuru Daily […]

Danemark: Amasezerano yo kohereza impunzi mu Rwanda yatangiye guteza umwiryane mu buyobozi

Mu gihugu cya Danemark, haravugwa ubwumvikane buke hagati y’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza (Social Democratic party) n’ishyaka rikomeye mu yarishyigikiye, Ishyaka riharanira ubwisanzure n’imibereho myiza (Social Liberal Party), hejuru ya gahunda yo gufatanya n’u Rwanda ku kubaka ikigo kizajya cyakira abasaba ubuhungiro birukanwe muri iki gihugu . Inkomoko y’ubu bwumvikane buke ni uruzinduko mu Rwanda […]

Colonel wari umuyobozi mukuru mu ngabo za Kenya zirwanira mu kirere yabonetse ku nzira yapfuye

Colonel Flavian Mwangi Waweru wari umuyobozi ushinzwe imyitozo n’amahugurwa mu ngabo za Kenya zirwanira mu kirere (KAF), yabonetse mu modoka ye yari iparitse ku nzira yapfuye. Ikinyamakuru The Star gisobanura ko uyu musirikare yavuye ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere byitiriwe Moi biherereye mu gace ka Eastleigh i Nairobi, mu masaa cyenda y’umugoroba wo kuri […]

Catholic priest in court over sexual abuse of students in Tanzania

THE CITIZEN A Catholic priest was arraigned Monday at the Resident Magistrate’s Court in Moshi over allegations of raping and sexually assaulting more than 10 children. He had been in police custody since September 20. His arraignment came after he was accused of giving a Standard Six pupil and a Form One student Tsh3,000 ($1.29) […]

Perezida Putin yahaye ubwenegihugu Edward Snowden wigeze kumena amabanga ya Amerika

Kuri uyu wa Mbere, Perezida Vladimir Putin yahaye ubwenegihugu bw’u Burusiya uwahoze akorana n’ubutasi bwa Amerika, Edward Snowden, nyuma y’imyaka icyenda ashyize ku karubanda amabanga y’ibikorwa byo kuneka rwihishwa abanyamahanga ndetse n’Abaturage ba Amerika bikorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano (NSA) . VIDEO Snowden w’imyaka 39, yahunze Amerika maze ahabwa ubuhungiro mu Burusiya nyuma yo gusohora […]

Rusizi: Umuyobozi yakubiswe aravirirana, bagenzi be bakizwa n’amaguru

Nsengiyumva Samuel w’imyaka 40 wo mu mudugudu wa Rweya, akagari ka Kamanyenga, umurenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi arahigwa bukware n’inzego z’umutekano nyuma yo gukubita no gukomeretsa bikomeye umukuru w’umudugudu wa Hepfo muri aka kagari witwa Nzakamwita Faustin, ubwo abayobozi batandukanye muri aka kagari bazindukiragayo ku mwaka amafaranga ya mituweli, abayobozi bagenzi ba Nzakamwita […]

Amajyaruguru: Urubyiruko rurangije icyiciro rusange cy’ayisumbuye rurakangurirwa kwitabira amasomo y’imyuga

Rumwe mu rubyiruko rwitabiriye ubu bukangurambaga

Ni ubutumwa rwaherewe mu bukangurambaga bwabereye mu ntara y’Amajyaruguru bugamije gusobanurira abanyeshuri barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ibyiza byo kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro. Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board ), Umukunzi Paul avugana na Bwiza, yasabye urubyiruko kwiga amasomo y’imyuga kugira ngo ruzabashe kwihangira imirimo iruteza imbere ubwarwo n’igihugu muri […]

Perezida wa Ukraine asanga Putin ataba akina iyo avuga gukoresha intwaro za kirimbuzi

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskiy, yatangaje ko atekereza ko Vladimir Putin ataba akina iyo avuga ko Moscou yaba yiteguye gukoresha intwaro za kirimbuzi mu kurengera u Burusiya. Mu cyumweru gishize, Perezida w’u Burusiya yavugiye kuri televiziyo ko Moscou izakoresha “inzira zose zishoboka” mu kurinda u Burusiya n’abaturage babwo niba ubusugire bwabo bwugarijwe. Kuri iki Cyumweru […]

Uwari umuyobozi muri Amerika asanga FARDC ikwiye kugaba ibitero simusiga ku nyeshyamba n’abazishyigikira

Kugira ngo ikibazo cyo mu burasirazuba bw’igihugu gikemuke burundu, abayobozi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo ngo bagomba guhitamo inzira ya gisirikare nk’uko bagiriwe inama n’uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika . Iki gitekerezo ni icyuwahoze ari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ibibazo bya Afurika. Muri videwo yagiye ahagaragara […]

Umunyamategeko wa Apôtre Mutabazi avuga ko atatunguwe no kumva asaba Perezida kumwishyurira amadeni

Umunyamategeko wunganira Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice, Me Twagirayezu Joseph, yatangaje ko atatunguwe no kumva umukiriya we asaba Perezida Paul Kagame kumwishyurira amadeni amwungarije. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 25 Nzeri 2022, Mutabazi yatangaje ko arimo amadeni agera kuri miliyoni 30, arimo iry’ubukode bw’inzu y’uwitwa Mukeshimana Célestin wo mu kagari ka Karama, umurenge wa Kinyinya […]

M23 yagize icyo ivuga ku makuru ari kuvuga ko abarwanyi bayo bavuye mu Bunagana

Umutwe wa M23 wanyomoje amakuru akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga abarwanyi bawo bavuye muri uyu mujyi, ushimangira ko nta gahunda ufite yo kuva muri uyu mujyi. Kuva mu ijoro ryakeye ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo urwa Twitter hatangiye gukwirakwizwa inkuru za bamwe mu banye-Congo bavugaga ko kera kabaye abarwanyi ba M23 bamaze kuva mu mujyi […]

Ibyavuye mu isuzuma ku muntu wo mu Rwanda wari ufite ibimenyetso bya Ebola

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Claude Mambo Muvunyi, yatangaje ko ubu mu Rwanda nta murwayi wa Ebola uhari n’ubwo hari umuntu umwe uherutse kugaragaza ibimenyetso byayo ariko nyuma yo gusumwa kenshi, bagasanga ni mutaraga. The New Times yatangaje ko yamenye amakuru avuga ko “Hari umuntu umwe winjiye afite ibimenyetso, ashyirwa mu Kato, apimwa inshuro […]

Tycoon Kabuga’case hearing scheduled for Thursday

The Hague-based UN court will on Thursday September 29 begin the hearing of Genocide suspect Félicien Kabuga who faces different charges related to the 1994 Genocide against the Tutsi. Kabuga will appear before judges of the International Residual Mechanism for Criminal Tribunals where both prosecutors and defence will give opening statements. The trial will take […]