Amanota y’ibizamini bya Leta yatangajwe, Minisitiri w’Uburezi asobanura ko nta bukererwe bwabayeho

Sangiza iyi nkuru

Ku bufatanye bwa Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ibizamini n’amashuri, NESA, kuri uyu wa 27 Nzeri 2022 hatangajwe amanota y’abakoze ibizamini bya Leta, icyiciro gisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Minisitiri w’uburezi, Dr Uwamariya Valentine, wafunguye ku mugaragaro iki gikorwa, yatangaje ko abakoze ibizamini mu cyiciro gisoza amashuri abanza ari 227,472. Abatsinze ni 90.69%, na ho abatsinzwe ni 9.31%.

Minisitiri Uwamariya yatangaje kandi ko mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abakoze ibizamini ari 126,735. Abatsinze ni 85.66%, abatsinzwe ni 14.34%.

Uyu muyobozi yavuze ko abataratsinze ibizamini bya Leta mu byiciro byombi nta myanya bahawe (21,186 mu gisoza amashuri abanza n’18,469 mu cyiciro rusange), bityo rero bakabaye basibira. Ati: “Ntabwo bagombye kubona imyanya bigamo.”

Abajijwe niba hatarabayeho ubukererwe mu gutangaza aya manota kuko agiye hanze abandi banyeshuri bamaze umunsi batangiye amasomo, Minisitiri Uwamariya yasobanuye ko hatabayeho ubukererwe, ahubwo amasomo yatangiye byihuse.

Yagize ati: “Nta gukererwa kwabayeho, ahubwo icyo twakoze ni ugutangira amashuri hakiri kare kugira ngo tuzabashe gukomeza gutangira mu kwezi kwa Cyenda. Twanze gukomeza tubisunika kuko ni icyemezo cyafashwe cyo gutangira amashuri mu kwa Cyenda, aho kugira ngo abanyeshuri bose bakererwe, abandi bo mu yindi myaka batakoze ibizamini baratangiye.”

Minisitiri Uwamariya asobanura ko iminsi yo gukosora ibizamini ubusanzwe ari hagati ya 40 na 45, ariko byakozwe mu minsi 37. Gusa ngo harateganywa uko hazongerwa ibigo byo gukosoreraho kugira ngo itangazwa ry’aya manota rijye ryihuta.

Abashaka kureba amanota y’abakandida bakoze ibi bizamini bajya ku rubuga rwa NESA, mu mwanya wagenwe.

Soma Izindi Nkuru

16 Responses

  1. Amanota y’ibizamini bya Leta yatangajwe, Minisitiri w’Uburezi asobanura ko nta bukererwe bwabayeho
    NIBYIZA KUBA ABANYESHURI BATSINZE ICYARETA

  2. Amanota y’ibizamini bya Leta yatangajwe, Minisitiri w’Uburezi asobanura ko nta bukererwe bwabayeho
    NIBYIZA KUBA ABANYESHURI BATSINZE ICYARETA

  3. Amanota y’ibizamini bya Leta yatangajwe, Minisitiri w’Uburezi asobanura ko nta bukererwe bwabayeho
    Nibyiza kuba amanotayibizamini bya reta yatangajwe
    Muduhe Link turebe amanota

    1. Amanota y’ibizamini bya Leta yatangajwe, Minisitiri w’Uburezi asobanura ko nta bukererwe bwabayeho
      Muduhe Link tubone amanot

    2. Amanota y’ibizamini bya Leta yatangajwe, Minisitiri w’Uburezi asobanura ko nta bukererwe bwabayeho
      Muduhe Link tubone amanot

    3. Amanota y’ibizamini bya Leta yatangajwe, Minisitiri w’Uburezi asobanura ko nta bukererwe bwabayeho
      NIBYIZA CYANE KUBA AMANOTA YASOHOTS

    4. Amanota y’ibizamini bya Leta yatangajwe, Minisitiri w’Uburezi asobanura ko nta bukererwe bwabayeho
      NIBYIZA CYANE KUBA AMANOTA YASOHOTS

  4. Amanota y’ibizamini bya Leta yatangajwe, Minisitiri w’Uburezi asobanura ko nta bukererwe bwabayeho
    Nibyiza kuba amanotayibizamini bya reta yatangajwe
    Muduhe Link turebe amanota

  5. Amanota y’ibizamini bya Leta yatangajwe, Minisitiri w’Uburezi asobanura ko nta bukererwe bwabayeho
    Ubu Buryo bwakoreshejwe mugutangaza amanota ni sawa

  6. Amanota y’ibizamini bya Leta yatangajwe, Minisitiri w’Uburezi asobanura ko nta bukererwe bwabayeho
    Ubu Buryo bwakoreshejwe mugutangaza amanota ni sawa

  7. Amanota y’ibizamini bya Leta yatangajwe, Minisitiri w’Uburezi asobanura ko nta bukererwe bwabayeho
    Ubu Buryo bwakoreshejwe mugutangaza amanota ni sawa

  8. Amanota y’ibizamini bya Leta yatangajwe, Minisitiri w’Uburezi asobanura ko nta bukererwe bwabayeho
    Ubu Buryo bwakoreshejwe mugutangaza amanota ni sawa

  9. Amanota y’ibizamini bya Leta yatangajwe, Minisitiri w’Uburezi asobanura ko nta bukererwe bwabayeho
    Kokureba amanotakuriterephonebirikwanga mudufashe

  10. Amanota y’ibizamini bya Leta yatangajwe, Minisitiri w’Uburezi asobanura ko nta bukererwe bwabayeho
    Kokureba amanotakuriterephonebirikwanga mudufashe

  11. Amanota y’ibizamini bya Leta yatangajwe, Minisitiri w’Uburezi asobanura ko nta bukererwe bwabayeho
    Mwadufasha natwe dukoresha telefone tukabash kubona amanota y’abana

  12. Amanota y’ibizamini bya Leta yatangajwe, Minisitiri w’Uburezi asobanura ko nta bukererwe bwabayeho
    Mwadufasha natwe dukoresha telefone tukabash kubona amanota y’abana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *