Danemark: Amasezerano yo kohereza impunzi mu Rwanda yatangiye guteza umwiryane mu buyobozi

Sangiza iyi nkuru

Mu gihugu cya Danemark, haravugwa ubwumvikane buke hagati y’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza (Social Democratic party) n’ishyaka rikomeye mu yarishyigikiye, Ishyaka riharanira ubwisanzure n’imibereho myiza (Social Liberal Party), hejuru ya gahunda yo gufatanya n’u Rwanda ku kubaka ikigo kizajya cyakira abasaba ubuhungiro birukanwe muri iki gihugu .

Inkomoko y’ubu bwumvikane buke ni uruzinduko mu Rwanda mu ntangiriro z’uku kwezi rwa minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka no guteza imbere ubutwererane muri Danemark. Abayobozi b’u Rwanda mu nama bagiranye bemeje ku mugaragaro ko rwiteguye kwakira abasaba ubuhungiro bazava muri iki gihugu cyo muri Scandinavia.

Ku ya 9 Nzeri, ibihugu byombi byasohoye itangazo rivuga ko “uburyo buriho bwo gutanga ubuhungiro budakora neza kandi hakenewe ibisubizo bishya.”

Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka muri Danemark, Kaare Dybvad Bek, yagize ati: “Nishimiye ko twumvikanye ku masezerano ahuriweho n’u Rwanda, yemeza ko ari icyifuzo cyacu cyo gushyiraho uburyo abasaba ubuhungiro bashobora kwimurwa bava muri Danemark bakerekeza mu Rwanda. Tugomba gukora ku buryo impunzi ziza mu Burayi hashingiwe ku bitekerezo by’ubutabazi, nka gahunda y’impunzi y’Umuryango w’Abibumbye, kandi atari izishobora kwishyura abantu binjiza abantu magendu no gufata urugendo ruteye akaga bambuka inyanja ya Mediterane.”

Igitekerezo cyo kwakira impunzi ziturutse mu Burayi zijyanwa muri Afurika ngo cyatangijwe n’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza muri Danemark muri za 2018. Nubwo byari bimeze bityo ariko, ngo abanyapolitiki benshi babonaga ko bidashoboka.

Ariko, mu 2021, ishyaka ryabashije kongera igika gishya mu mategeko ariho agenga abinjira mu gihugu binyuranyije n’amategeko. Iki gika kikaba kemera kwimurira abasaba ubuhunzi mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere mbere yo kwiga kuri dosiye zabo ariko bakarindirwa aho boherejwe.

Mu bikorwa, ayo masezerano ngo asobanura kwimurira abimukira bose bageze ku mupaka wa Danemark badafite icyemezo cy’impunzi mu Rwanda. Mu gihe bageze mu Rwanda, dosiye zabo nibwo zakwigwaho zakwemerwa bagahabwa uburenganzira bwo gutura by’agateganyo mu gihugu bafite uburenganzira nk’ubw’abandi baturage bo mu Rwanda, hakurikijwe amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye agenga impunzi.

Hagati aho ariko nk’uko iyi nkuru dukesha Courthouse News avuga, ngo Ishyaka Social Liberal Party risanzwe rishyigikiye Social Democratic party iri ku butegetsi, ngo ryabwiye Minisitiri w’intebe, Mette Frederiksen, ko rizahagarika kubashyigikira mu nteko ishinga amategeko n’ubushake bwo gufatanya niba amasezerano bagiranye n’u Rwanda ashyizwe mu bikorwa.

Bikaba bivugwa ko uyu mwuka mubi waje mu gihe amatora muri iki gihugu yegereje, aho yari ateganyijwe muri Kamena 2023 ariko akaba ashobora kuba mbere muri uyu mwaka.

Kimwe mu binengwa cyane muri aya masezerano y’ubuhunzi, ngo nuko Guverinoma ya Danemark idashobora kugenzura niba u Rwanda rwubahiriza amategeko y’uburenganzira bwa muntu.

Ikindi, nuko ngo Komisiyo y’u Burayi yanenze ku mugaragaro igisubizo cyo gushyiraho ikigo cyakira impunzi mu mahanga, ahanini kubera ko kinyuranyije n’amabwiriza ya Dublin agena igabana ry’impunzi imbere mu bihugu by’u Burayi, ariko kandi kubera ko abasaba ubuhungiro bafite uburenganzira bw’ibanze bwo gusaba ubuhungiro bageze mu gihugu gishya, nk’uko umuvugizi wa komisiyo yabwiye ikinyamakuru cyo muri Danemark, Altinget.

Nikolas Feith Tan, umushakashatsi mukuru mu by’amategeko agenga impunzi mu Kigo cya Danemark gishinzwe Uburenganzira bwa Muntu, mu kiganiro na Courthouse News dukesha iyi nkuru yagize ati: “Danemark iragerageza kohereza mu mahanga inshingano zo gutunganya dosiye z’ubuhunzi no kurinda impunzi”.

Yakomeje agira ati “ Ariko birumvikana ibyo bisanzwe biba ku rwego runaka mu Burayi, aho tugabana abasaba ubuhungiro nyuma yo kugera mu gihugu. Ariko itandukaniro ry’ingenzi nuko ibihugu by’u Burayi bifite amahame n’amategeko amwe. Ntabwo ari ko bimeze kuri Danemark n’u Rwanda. ”

Muri Mata, Guverinoma y’u Bwongereza yagiranye amasezerano nk’aya n’u Rwanda yo kohereza abasaba ubuhungiro muri Afurika. Icyakora, ayo masezerano ni politiki gusa kandi ntarashyirwa mu bikorwa kubera ibibazo by’amategeko.

Aho bitandukaniye, nk’uko Tan abivuga, Danemark irashaka gushyira umukono ku masezerano mpuzamahanga no gushyiraho amasezerano y’igihe kirekire yemewe n’amategeko.

Ati: “Amasezerano yemewe n’amategeko ashyiraho izindi nshingano na garanti byo ku rwego rwo hejuru ku basaba ubuhunzi bimuwe. Agomba kandi kunyura mu Nteko ishinga amategeko, igenzura neza akamaro kayo muri politiki “.

Tan yavuze ko afite impungenge eshatu kuri ayo masezerano.

Ati: “Icya mbere ni uko u Rwanda rwatanga inzira yo gutana ubuhungiro itujuje ubuziranenge mpuzamahanga. Kugeza ubu, bagaragaje gusa ubushobozi bwo gutunganya ibyifuzo (bisaba ubhungiro) mu matsinda aho kuba umuntu ku giti cye. ”

Ati:” Icya kabiri, ndabaza niba impunzi zizagira uburenganzira bumwe ku mazu, uburezi n’imibereho myiza bisabwa n’amategeko mpuzamahanga agenga impunzi. Icya gatatu, amasezerano ashobora kugera aho guharirana inshingano hagati y’ibihugu. U Rwanda rusanzwe rwarakiriye impunzi 130.000. ”

Tan yavuze ko hari andi masezerano ashobora kubuza abantu binjiza abandi mu buryo bwa magendu kungukira mu ngendo ziteye akaga mu nyanja ya Mediterane.

Avuga ko nk’urugero, ibihugu by’u Burayi bishobora gufatanya n’ibihugu nk’u Rwanda na Misiri mu gutunganya dosiye z’abasaba ubuhungiro mbere y’uko bagera mu Burayi.

Bivugwa ko n’ubwo rishobora gutakaza inkunga y’ishyaka riharanira imibereho myiza no kwishyira ukizana, iri shyaka riharanira Demokarasi ishingiye ku mibereho myiza y’abaturage kuri ubu ryo rikomeje gahunda yo gushinga ikigo kizajya cyakira abasaba ubuhungiro mu Rwanda baturutse muri Danemark.

Ariko, ngo ahazaza h’amasezerano hashingiye ku uzatsinda amatora yo muri Danemark ari imbere.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Danemark: Amasezerano yo kohereza impunzi mu Rwanda yatangiye guteza umwiryane mu buyobozi
    Ibi bintu by’abimukira bikwiye kwitoonderwa! Bigaragara ko abaturage batabivugaho rumwe kandi ni igitekerezo cumuntu ku giti cye nkuko depite Mukabunani yabisobanuye. Aho bibera ikibazo nuko n’abadepite ntacyo bazi kuri kiriya kibazo! Gusa numva abaturage batazarebera aho igihugu gishobora kuba icy’abanyamahanga yuko bazaba baherekejwe n’imari ishobora kubaha ubulyo bwo kugura ibyiza by’igihugu bo barebera!

  2. Danemark: Amasezerano yo kohereza impunzi mu Rwanda yatangiye guteza umwiryane mu buyobozi
    Ibi bintu by’abimukira bikwiye kwitoonderwa! Bigaragara ko abaturage batabivugaho rumwe kandi ni igitekerezo cumuntu ku giti cye nkuko depite Mukabunani yabisobanuye. Aho bibera ikibazo nuko n’abadepite ntacyo bazi kuri kiriya kibazo! Gusa numva abaturage batazarebera aho igihugu gishobora kuba icy’abanyamahanga yuko bazaba baherekejwe n’imari ishobora kubaha ubulyo bwo kugura ibyiza by’igihugu bo barebera!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *