Umushoramari Gidon Novick abona Afurika y’Epfo ikwiriye kwigira ku Rwanda byinshi n’ubwo rukennye

Sangiza iyi nkuru

Umushoramari wo muri Afurika y’Epfo, Gidon Novick uri mu bashinze ikigo gitwara abagenzi mu kirere cya LIFT akaba n’umuyobozi w’ibigo bitandukanye by’ishoramari, avuga ko hari byinshi igihugu cye gikwiye kwigira ku Rwanda, n’ubwo rukennye.

Novick uherutse mu Rwanda mu nama yiga ku bijyanye n’indege yabaye mu byumweru bibiri bishize, mu nyandiko yatangarije ku kinyamakuru Daily Maverick kuri uyu wa 26 Nzeri 2022, yasobanuye ko yaje muri iki gihugu acyumvaho inkuru nziza ariko ashidikanya ku kuri kwazo.

Kuri we, ngo ntabwo yizeraga ko yasanga u Rwanda rumeze nk’uko ruvugwa bitewe n’impamvu zirimo amateka mabi rwanyuzemo ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na politiki y’ivangura, ariko yasanze koko za nkuru ari impamo.

Mu byo yishimiye nk’uko yakomeje abisobanura, harimo gahunda y’umuganda ngarukakwezi ushingira ahanini ku bikorwa by’isuku, umutekano warwo, ishoramari ryaho, ubukerarugendo n’ubwikorezi bwo ku butaka n’ubwo mu kirere buteye imbere kandi butekanye.

Icyamutunguye cyane

Novick yavuze ko bigoye kuba umuntu atagereranya u Rwanda na Afurika y’Epfo, n’ubwo ibihugu byombi bitari ku rwego rumwe rw’ubukungu.

Kuba u Rwanda ari icyitegererezo mu mahanga, Novick abona ko ari uko ruyobowe neza, uherekeye kuri Perezida, Paul Kagame ufite umugambi wo kurwubaka. Ati: “Ni gute u Rwanda, igihugu gito kandi gikennye cyishyira ku ikarita, kikagera kuri byinshi? Kandi ni iki twacyigiraho?”

Yisubije ati: “Birumvikana igisubizo ni imiyoborere. U Rwanda ruyobowe neza. Perezida warwo umazeho igihe, Paul Kagame utavugwaho rumwe rimwe na rimwe, abisobanura neza ko umugambi ari ukubaka igihugu. Umuturage wese twahuye yiyumva byuzuye mu cyerekezo cy’igihugu. Abanyarwanda ni umwe, ntibakivuga ku Batutsi n’Abahutu, ahubwo ni Abanyarwanda.”

Uyu mushoramari yavuze ko icyamutunguye kurusha ibindi ari ukubona guverinoma y’u Rwanda irimo abafite imyaka y’amavuko 47 ku mpuzandengo (average), akaba abona bitangaje kuko muri Afurika y’Epfo ho bari ku myaka 60.

Yagize ati: “Ariko hari icyantunguye cyane: Impuzandengo y’imyaka y’amavuko y’abagize guverinoma ni 47_guverinoma ya Afurika y’Epfo yo ni 60 y’amavuko. Abanyarwanda baha akazi abahanga, abato, bafite ubumenyi bukenewe bwo kuyobora za Minisiteri. Bapimirwa ku migambi isobanutse kandi yemeranyijweho. Iyo badakoze neza, bavamo.”

Novick yatanze urugero kuri Minisitiri w’ikoranabuhanga no guhanga udushya, Ingabire Paula, wize muri kaminuza y’ikoranabuhanga ya MIT (Massachusetts Institute of Technology) muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Uyu afite imyaka 39 y’amavuko.

Uyu mushoramari ariko yasoje inyandiko agaragaza ko n’ubwo u Rwanda ari icyitegerezo muri byinshi, rugifite ibindi byo gukemura. Yagaragaje ko igice kinini cy’ubuhinzi ari ubwa gakondo kandi ubwiyongere bw’abaturage buri hejuru. Yizera ko na byo ruzabikemura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *