Umufasha wa Perezida Julius Maada Bio wa Sierra Léone, yatangaje ko umugabo we afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu gukumira za Coup d’État; bityo ko nta wufite ubushobozi bwo kuba yamuhirika ku butegetsi.
Fatima Maada Bio yatangaje ibi binyuze mu mashusho ari guhererekanywa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Muri aya mashusho, yumvikana yidoga cyane agira ati: “Muravuga ko mushaka guhirika Maada Bio ariko mukirengangiza ko afite PhD mu bya Coup d’état. Ni gute wakuraho umuntu wigisha abandi uko bakora za Coup d’état?”
Madamu wa Perezida wa Sierra Léone yavuze ibi akomoza ku myigaragambyo ikomeye abarwanya ubutegetsi bwe bakoreye i Free Town mu murwa mukuru wa kiriya gihugu tariki ya 10 Kanama, basaba ko umugabo we yagenda.
Ni imyigaragambyo icyo gihe yaguyemo abantu 31, barimo abapolisi batandatu.
Abenshi mu banya-Sierra Léone bamaze igihe binubira ko ubuzima bwo kubaho muri iki gihugu buhenze cyane, bakavuga ko aho kugira ngo ubutegetsi bwa Perezida Maada Bio bugire icyo bubikoraho we n’umugore we bahitamo kwirirwa mu ngendo hanze y’igihugu zitari ngombwa.
Ku wa 13 Nzeri Perezida wa Sierra Léone yahawe urw’amenyo na benshi mu bo batavuga rumwe, ubwo yitabiraga umuhango w’irahira rya Perezida William Ruto bikarangira uyu Perezida mushya wa Kenya yibagiwe kumwerekana mu bashyitsi.
Icyo gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Maada Bio bamushinje kwitumira muri ibyo birori, n’ubwo Perezida William Ruto yari yabimutumiyemo.


