Rusizi: Umuyobozi yakubiswe aravirirana, bagenzi be bakizwa n’amaguru

Sangiza iyi nkuru

Nsengiyumva Samuel w’imyaka 40 wo mu mudugudu wa Rweya, akagari ka Kamanyenga, umurenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi arahigwa bukware n’inzego z’umutekano nyuma yo gukubita no gukomeretsa bikomeye umukuru w’umudugudu wa Hepfo muri aka kagari witwa Nzakamwita Faustin, ubwo abayobozi batandukanye muri aka kagari bazindukiragayo ku mwaka amafaranga ya mituweli, abayobozi bagenzi ba Nzakamwita babonye avirirana amaraso aho kumutabara bakizwa n’amaguru.

Nk’uko BWIZA yabitangarijwe n’umukozi ushinzwe imibereho myiza, ubukungu n’iterambere by’abaturage (SEDO) muri aka kagari ka Kamanyenga, Byukusenge Patricie, wari unayoboye bagenzi be muri ubwo bukangurambaga bwa mituweli, bari bagizwe n’abakuru b’imidugudu 6 igize aka kagari, abajyanama b’ubuzima, abagize njyanama y’akagari n’abandi bose bafite ibyo bahagarariye muri aka kagari, ngo bageze mu rugo rwa Nsengiyumva bahahurira n’uruva gusenya.

VIDEO

Avuga ko ubuyobozi bw’aka kagari bwabonye kakiri hasi muri mituweli, aho kari kuri 78,8% kandi ku muhigo bihaye uku kwezi kwagombye kurangira kageze ku 100%. Kuko babona bisa n’ibidashoboka bakaba bifuzaga ko kurangira bari nibura kuri 93%, bari bahanye gahunda ko saa kumi n’imwe z’igitondo cyo ku wa 26 Nzeri bahurira mu mudugudu wa Rweya, kuko ngo nubwo urimo abatishoboye bayirihirwa na Leta n’abandi nubwo bashyizwe mu cyiciro cya 3,ariko mu by’ukuri batishoboye, bisaba ko abafatanya bikorwa b’umurenge bayibatangira, ngo hari n’abandi binangiye kuyitanga batayibuze, abo ngo bagombaga kwegerwa bagasabwa kuyitanga.

Ngo kuko uyu mudugudu ufite abaturage 3 bigize ibihazi, bavuze ko batazigera batangira imiryango yabo mituweli, barimo uyu NSengiyumva ufite umugore n’abana 7 kugeza ubu yanze kugira ifaranga na rimwe atanga, igice kirimo uyu muyobozi na bamwe mu bakuru b’umudugudu barimo n’uriya uyobora uwa Hepfo ni ho berekeje ngo barebe ko yava ku izima agatangira umuryango we ayo mafaranga ugashobora kwivuza warwaye, dore ko ngo kubera akazi k’ubunyonzi akora, ayabona menshi, ahubwo kuko ngo ari umusinzi kabuhariwe, iryo abonye ryose aryijyanira mu kabari.

Binavugwa ko uyu mugabo umaze umwaka apfushije umugore, ngo uwo mugore ari we watangaga mituweli y’umuryango wose mu yo yabonaga yagiye guhingiririza, kubera ko uyu mugabo wazonzwe n’inzoga, n’ibindi byose birebana no kuzamura urugo byakorwaga n’umugore. Amaze gupfa rero, uyu mugabo yazanye undi bamaranye amezi 3, uyu we ngo akaba akibaruye ku muryango w’iwabo ku Nkombo, uyu mugabo akaba noneho agomba kubazwa mituweli ye n’iy’abo bana 7, ariko ngo yavuze ko nta faranga na rimwe azabihera.

Byukusenge ati: “Twagezeyo nka saa moya z’igitondo dusanga umugore ategura abana ngo bajye ku ishuri, tumubaza aho umugabo ari atubwira ko adahari, dutangira kwigisha uwo mugore tumubwira ko, nk’umugore ukiri umugeni, agomba gukangurira umugabo we gutanga mituweli, kuko mu bana 7 yasanze niyongeramo abandi ku mugabo udakozwa ibyo kubavuza, ari we n’ubundi bizagora, bityo adakwiye guceceka igihe abona umugabo ntacyo yitaho.’’

Yakomeje ati: “Tukiganira n’umugore, umugabo byavugwaga ko adahari twashidutse tubona afashe Mudugudu wa Hepfo Nzakamwita Faustin amukubita ikintu tutamenye mu gutwi, amaraso arisuka, buri wese twari kumwe, nta kureba ku ruhande, k’ukomerekeje cyangwa uwo akomerekeje, dukwira imishwaro buri wese akiza amagara ye, wa mu gabo asubira mu nzu, Mudugudu kubera ko yavaga amaraso menshi cyane arunama ngo amaraso adakwira imyambaro yari yambaye,acyunamye, uwo mugabo ahita asohoka atangira kumuhondagura imigeri n’ingumi,tubona ashobora no kumwica ni ko kuvuza induru dutabaza.’’

Avuga ko muri uko gutabaza inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zahise zitabara, umugabo azibonye aca mu gikari arabacika, Mudugu wa Rweya amukurikiye,undi aramugarukana agaruka abasanga yiruka, umugabo arikomereza, kugeza ubu akaba agishakishwa ataraboneka. Icyakora Mudugudu wahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Nkanka kuvurwa, yagarukanye n’ushinzwe umutekano muri uwo mudugudu, amuherekeje gutanga ikirego kuri RIB bahura n’uwo mugabo agiye kunywa ku kabari ngo asanzwe anyweraho, bavugije induru abapolisi na DASSO bahageze abaca mu myanya y’intoki,barongera baramubura.

Uyu mugabo ngo si ubwa mbere agirana ibibazo n’ubuyobozi n’inzego z’umutekano kuko ngo hari n’ikindi gihe yigeze gufungirwa urugomo arafungurwa,hashize iminsi afatwa yibye igitoki n’ihne yayibaze, bamuzengurukana umudugudu wose aziritswe inyama z’iyo hene mu ijosi, arafungwa arafungurwa, none atangiye gukubita no gukomeretsa abayobozi abigeretseho kudashakira abana be uburyo bwo kwivuza igihe barwaye.

Uretse uyu, ubuyobozi bw’aka kagari buravuga ko hari n’ undi w’umurobyi, we ngo yavuze ko uzakandagira iwe ngo aje gushaka mituweli atazasubirayo agihumeka, abameze batyo ngo bakaba bateza ibibazo bikomeye cyane kuko ngo nk’iyo nk’uwo arwaye cyangwa arwaje abaturage baraterateranya bakavuza uwarwaye kandi atari ayabuze ahubwo ari imyumvire yo kwigomeka ku buyobozi yadukanywe na bamwe mu batuye aka kagari.

Abayobozi kandi muri aka kagari ngo banafite impungenge z’umutekano wabo igihe bagiye mu bukangurambaga bunyuranye kubera urugomo rwa bamwe mu bagatuye bigize ibihazi bidatinya gukubita no gukomeretsa abayobozi, kuko ngo mu myaka 4 ishize Gitifu wako yagiye gukemura ikibazo cy’ibisambo byari byarayogoje umudugudu wa Gatebe, kimwe muri byo kiramwubikira kiramukubita kimumena izura amara umwaka wose mu bitaro, kirafungwa kirafungurwa.

Nyuma gato ngo mu mudugudu Muramba,bagiye kwaka undi musanzu umuturage abashumuriza imbwa zirya ushinzwe umutekano muri uwo mudugudu ajyanwa kwa muganga,uwo na we arafungwa arafungurwa, muri uyu mwaka na bwo ngo Gitifu w’umurenge, Baziki Yussuf agiye muri uyu mudugudu wa Hepfo wabereyemo uru rugomo,bamwe mu baturage baramwihererana baramuhondagura, ngo bakajya banashaka kumuroha mu kivu atabarwa n’abashinzwe ibyinjira n’ibisohoka muri uwo murenge.

Umwe muri ba Mudugudu ati: “Ibyo byose bituma tujyana ubwoba mu baturage dutinya kuhakura inguma cyangwa kuhasiga agatwe kuko bimaze kuba nk’akamenyero.’’

Gitifu w’uyu murenge wa Nkanka, Baziki Yussuf avuga ko urwo rugomo bakorerwa na bamwe mu baturage ba kariya kagari bigize ibihazi rutazabaca intege,kuko ngo imyitwarire nk’iyo y’umuntu umwe cyangwa 2 itahagarika akazi, ariko ko abaruskora batazakomeza kwihanganirwa, haherewe kuri uyu ugishakishwa, yazafatwa akazabera urugero abandi bagikinisha inzego z’ubuyobozi.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Rusizi: Umuyobozi yakubiswe aravirirana, bagenzi be bakizwa n’amaguru
    1. Ni gute se ubundi mubyukira mu rugo rw’umuntu saa kumi n’imwe ngo mugiye kumwishyuza? Niba yaranze kuyatanga,mukaba muzi aho akorera cyangwa anywera, mwananiwe kumutuma inzego z’umutekano ngo zimuzane?
    2. Ngo yibye ihene arayibaga, azengurutswa yambaye inyama zayo mu ijosi. Mukumva rwose mwakose igikorwa cya gitwari cyo kurata. Nyamara byinshi biterwa na mwe,reka mukubitwe. Ibyo bihazi hari uburyo byegerwa mu kinyabupfura kandi ibibazo bigakemurwa nta nduru.Mwarenzwe ubutegetsi rero mukavogera abantu,mugasanga bafite imico ya gishumba. Uwahakubitiwe se yunguka iki? Uwamukubise bwo afashwe,agafungwa,murumva mbese muzaba mukemuye ikibazo!

  2. Rusizi: Umuyobozi yakubiswe aravirirana, bagenzi be bakizwa n’amaguru
    1. Ni gute se ubundi mubyukira mu rugo rw’umuntu saa kumi n’imwe ngo mugiye kumwishyuza? Niba yaranze kuyatanga,mukaba muzi aho akorera cyangwa anywera, mwananiwe kumutuma inzego z’umutekano ngo zimuzane?
    2. Ngo yibye ihene arayibaga, azengurutswa yambaye inyama zayo mu ijosi. Mukumva rwose mwakose igikorwa cya gitwari cyo kurata. Nyamara byinshi biterwa na mwe,reka mukubitwe. Ibyo bihazi hari uburyo byegerwa mu kinyabupfura kandi ibibazo bigakemurwa nta nduru.Mwarenzwe ubutegetsi rero mukavogera abantu,mugasanga bafite imico ya gishumba. Uwahakubitiwe se yunguka iki? Uwamukubise bwo afashwe,agafungwa,murumva mbese muzaba mukemuye ikibazo!

  3. Rusizi: Umuyobozi yakubiswe aravirirana, bagenzi be bakizwa n’amaguru
    Birababaje Kubona umuturage ahangara gukubita Umuyobozi w’umudugudu kd aje kumukangurira kwigirira neza!! Gusa icyiza kuva rapport ze zari zihari RIB irakora akazi kayo ndayizeye gusa ntagikozwe bizarangira abayobozi bagiye bakubitwa buri gihe ni kimwe n’uko umudugudu ugaragaramo ibihazi nk’ibyo hajya hakorwaga ubwo bukangurambaga bari kumwe b’inzego z’Umutekano

  4. Rusizi: Umuyobozi yakubiswe aravirirana, bagenzi be bakizwa n’amaguru
    Birababaje Kubona umuturage ahangara gukubita Umuyobozi w’umudugudu kd aje kumukangurira kwigirira neza!! Gusa icyiza kuva rapport ze zari zihari RIB irakora akazi kayo ndayizeye gusa ntagikozwe bizarangira abayobozi bagiye bakubitwa buri gihe ni kimwe n’uko umudugudu ugaragaramo ibihazi nk’ibyo hajya hakorwaga ubwo bukangurambaga bari kumwe b’inzego z’Umutekano

  5. Rusizi: Umuyobozi yakubiswe aravirirana, bagenzi be bakizwa n’amaguru
    Mbega birababaje kunva umuntu akomeretsa umuyobozi bigeze murakakagene kandi atarayo arikumwaka ngo ayarye ahubwo arimuburyo bwokugirango arengere ubuzima bwe gusa uwomuntu nibamukurikirane kuko ushobora gusanga harikindi bapfaga nuwo muyobozi ugasanga ariyontandaro yibyobyosepe nahubundi rwose uwomugabo ntabumuntu bumurimo ntabwoyakagombye gukora ayomakosa.

  6. Rusizi: Umuyobozi yakubiswe aravirirana, bagenzi be bakizwa n’amaguru
    Mbega birababaje kunva umuntu akomeretsa umuyobozi bigeze murakakagene kandi atarayo arikumwaka ngo ayarye ahubwo arimuburyo bwokugirango arengere ubuzima bwe gusa uwomuntu nibamukurikirane kuko ushobora gusanga harikindi bapfaga nuwo muyobozi ugasanga ariyontandaro yibyobyosepe nahubundi rwose uwomugabo ntabumuntu bumurimo ntabwoyakagombye gukora ayomakosa.

  7. Rusizi: Umuyobozi yakubiswe aravirirana, bagenzi be bakizwa n’amaguru
    Uyu muntu wakubise umuyobozi bamukurikine ahanwe

  8. Rusizi: Umuyobozi yakubiswe aravirirana, bagenzi be bakizwa n’amaguru
    Uyu muntu wakubise umuyobozi bamukurikine ahanwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *