M23 yagize icyo ivuga ku makuru ari kuvuga ko abarwanyi bayo bavuye mu Bunagana

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa M23 wanyomoje amakuru akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga abarwanyi bawo bavuye muri uyu mujyi, ushimangira ko nta gahunda ufite yo kuva muri uyu mujyi.

Kuva mu ijoro ryakeye ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo urwa Twitter hatangiye gukwirakwizwa inkuru za bamwe mu banye-Congo bavugaga ko kera kabaye abarwanyi ba M23 bamaze kuva mu mujyi wa Bunagana.

Abatangazaga ibi bavugaga ko bariya barwanyi banasize basahuye imitungo ya bamwe mu batuye muri uriya mujyi uri ku mupaka uhuza Congo Kinshasa na Uganda.

M23 binyuze muri Major Willy Ngoma usanzwe ari Umuvugizi wayo mu byagisirikare, yavuze ko abarwanyi bagenzi be bakiri mu Bunagana, ndetse anongera gushimangira ko nta na milimetero n’imwe bateganya gutakaza.

Kuri Twitter ye yagize ati: “Bitandukanye n’ibiri kuvugwa byose kuri murandasi, M23 ntabwo yigeze isubira inyuma na santimetelo n’imwe cyangwa ngo irekure milimetero n’imwe y’agace kayo. Umutuzo ni wose mu gace tugenzura.”

M23 yongeye gushimangira ko idateganya kuva muri Bunagana, mu gihe imyiteguro y’Ingabo z’ibihugu by’akarere zitegura kujya kurwanya imitwe yitwaje intwaro yo mu Burasirazuba bwa RDC igeze kure.

Nyuma y’Ingabo z’u Burundi zageze muri Kivu y’Amajyepfo mu kwezi gushize, ku Cyumweru gishize Ingabo za Kenya na zo zinjiye ku butaka bwa Congo Kinshasa zinjiriye ku mupaka wa Kasindi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Bivugwa ko mu mitwe izi ngabo zigomba kwitaho harimo M23, mu rwego rwo kureba niba zayivana mu mujyi wa Bunagana imaze iminsi 106 igenzura.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. M23 yagize icyo ivuga ku makuru ari kuvuga ko abarwanyi bayo bavuye mu Bunagana
    Bavamo bajyehe esumuntu yirukanwa iwabo ngwajye rdc mwabanye mumahoro nkuko twabanaga Mobutu akiriho Twaribamwe none ngo ntitukiri aba zairwa aha ntaho tuzava ufitagatuza naze tubonane

  2. M23 yagize icyo ivuga ku makuru ari kuvuga ko abarwanyi bayo bavuye mu Bunagana
    Bavamo bajyehe esumuntu yirukanwa iwabo ngwajye rdc mwabanye mumahoro nkuko twabanaga Mobutu akiriho Twaribamwe none ngo ntitukiri aba zairwa aha ntaho tuzava ufitagatuza naze tubonane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *