Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, kuri uyu wa Gatanu yategetse ko passport z’abanyamahanga bakorera Ikigo cy’Abahinde gishinjwa gutinza umushinga w’amazi cyari cyarahawe gucunga.
Perezida Magufuli yategetse ko passport y’Umuhinde witwa Rajendra Kumar ifatirwa ndetse n’izindi mpapuro z’inzira z’abamufasha kugeza igihe uwo mushinga w’amazi uzarangirira nk’uko byemejwe n’ibiro bya perezida magufuli mu itangazo byashyize ahagaragara.
Iri tangazo ryavuze ko Kumar nk’uhagarariye Ikigo cyitwa Overseas Infrastructure Alliance (India) Private Limited. Ubuyobozi bukuru bw’iki kigo gikora ibijyanye n’ibikorwaremezo gifite icyicaro I New Delhi mu Buhinde bakaba batahise baboneka ngo bagire icyo batangaza nk’uko Reuters dukesha iyi nkuru ivuga.
Iri tangazo ryakomeje rivuga ko perezida Magufuli yari yaravuze ko uwo mushinga nuba utararangira mu mezi ane azafatira izindi ngamba zikaze abashinzwe gukurikirana iyo mirimo.
Uyu mushinga w’amazi uhagaze miliyari 29 z’Amashilingi ya Tanzania angana na miliyoni 13 $ mu mujyi wo mu majyepfo witwa Lindi, byari byitezwe ko uzarangira muri Werurwe 2015 ariko na n’ubu mu 2017 nturarangira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bivugwa ko Magufuli nk’uwigeze kuba minisitiri w’imirimo ya leta yarakajwe bikomeye no kugenda biguruntege kw’uyu mushinga yasuye kuwa gatanu.
Iyi nkuru rero irakomeza ivuga ko bamwe mu bashoramari b’abanyamahanga bakorera muri Tanzania batangiye kugaragaza impungenge z’ingamba n’ibikorwa bya leta ya Tanzania, aho bimwe mu bigo bikora mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byumva bitewe impungenge n’ubuyobozi bwa Magufuli.
Kuwa Gatanu, umunsi umwe perezida Magufuli asabye ko ubucuruzi bw’amabuye ya Copper hanze buhagarikwa, minisitiri w’ingufu n’amabuye y’agaciro yahise atangaza ihagarikwa ry’ibi bikorwa byo kohereza ubutare bwa cooper hanze y’igihugu ngo abe ariho bujya gutunganyirizwa.
Perezida Magufuli mu Ugushyingo yari yasabye ko hubakwa uruganda muri Tanzania ruzajya rutunganya amabuye y’agaciro arimo na zahabu ariko iki gitekerezo kinengwa N’ikigo cy’igihugu gishinzwe amabuye y’agaciro n’ingufu (Tanzania Chamber of Minerals and Energy) cyavugaga ko ibyo avuga bigaragaza ko atumva neza uko uru ruganda rukora.
Ibigo by’ingenzi bicukura zahabu muri Tanzania birimo Acacia Mining Plc na AngloGold Ashanti Ltd. Kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika, Tanzania irimo gushaka kongera agaciro ku byo yohereza hanze aho kohereza ibidatunganyijwe ku mafaranga macye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitte
Dennis Ns./Bwiza.com


