Rumwe mu rubyiruko rwitabiriye ubu bukangurambaga

Amajyaruguru: Urubyiruko rurangije icyiciro rusange cy’ayisumbuye rurakangurirwa kwitabira amasomo y’imyuga

Sangiza iyi nkuru

Ni ubutumwa rwaherewe mu bukangurambaga bwabereye mu ntara y’Amajyaruguru bugamije gusobanurira abanyeshuri barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ibyiza byo kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board ), Umukunzi Paul avugana na Bwiza, yasabye urubyiruko kwiga amasomo y’imyuga kugira ngo ruzabashe kwihangira imirimo iruteza imbere ubwarwo n’igihugu muri rusange.

Yagize ati: “Turifuza ko urubyiruko rwacu rusobanukirwa ibyiza byo kwiga imyuga, kugira ngo ruzabashe kuvamo inzobere mu myuga, zihangira imirimo iruteza imbere ubwarwo n’igihugu muri rusange, aho kugira ngo tujye dutegereza akimuhana kaza imvura ihise , turarikiye ibiva mu nganda zo hanze. Aha ni naho duhera turugezaho gahunda nshyashya y’imfashanyigisho cyane cyane mu bijyanye na tekinike.”

Uyu muyobozi yakomeje asaba ababyeyi guhindura imyumvire ku bijyanye n’amasomo bahitiramo abana babo cyane ko hari bamwe bacyumva ko iyo abana babo bagiye kwiga imyuga bumva ko bagiye kwiga ibintu bibi, nyamara ngo kwiga imyuga nibyo bifite akazi kenshi hanze aha ku isi, akabasaba rero kugana amashuri y’imyuga (TVET).

Umwe mu banyeshuri bo ku ishuri rya Muhabura Integreted Polytechnic College (MIPC) Rukundo Alain, ashimangira ko kwiga imyuga ari imbarutso y’iterambere.

Yagize ati: “Kwiga umwuga ni ikintu cy’ingirakamaro cyane, kuko nkanjye ubu mu biruhuko sinshobora kubura ibiraka, ku buryo nunganira ababyeyi ku mafaranga y’ishuri n’ibikoresho, nkaba rero nshishikariza urubyiruko rugenzi rwanjye kuza rukiga imyuga ndetse rukabikora binyuze mu ikoranabuhanga, rugakora kandi rugamije ko ibikorwa byarwo byarenga imipaka y’igihugu cyacu bikagera mu mahanga.”

Kugeza ubu, imibare igaragaza ko urubyiruko rugana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda ( TVET ) rugeze kuri 39%, bikaba biteganijwe ko mu mwaka wa 2024 ruzaba rugeze kuri 60%. Ibi bisobanuye ko muri uriya mwaka wa 2024 buri Murenge wo mu Rwanda uzaba ufite byibura ishuri ry’imyuga TVET.

Rumwe mu rubyiruko rwitabiriye ubu bukangurambaga
Rumwe mu rubyiruko rwitabiriye ubu bukangurambaga

Setora Janvier

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *