Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa. #Matayo 6:33
Rom 3:21-24
Ariko noneho hariho gukiranuka kw’Imana kwahishuwe kudaheshwa n’amategeko, nubwo amategeko n’ibyahanuwe ari byo biguhamya,
ni ko gukiranuka kw’Imana abizeye bose baheshwa no kwizera Yesu Kristo ari nta tandukaniro,
kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikÄ«ra ubwiza bw’Imana,
ahubwo batsindishirizwa n’ubuntu bwayo ibibahereye ubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo.
*KUDASOBANUKIRWA IBI BIFITE IYIHE NGARUKA K’UMUNTU?*
Rom 10:3-4
kuko ubwo bari batazi gukiranuka kw’Imana uko ari ko, bagerageje kwihangira gukiranuka kwabo ubwabo, bituma basuzugura gukiranuka kw’Imana,
[BENSHI MURI IYI MINSI BIGISHIJWE KO NIBAKORA IBYIZA BIZATUMA BABA BEZA. Nibyo koko ibyo byorosye kubyumva ariko nta mwuka ubirimo ni ibya kamere 100%.]
[4]kuko Kristo ari we amategeko asohoraho kandi ni we uhesha uwizera wese gukiranuka.
*PAWULO NTIYIFUJE KUBARWAHO IBYIZA AKORA*. kandi koko uramutse warahishuriwe kwera Kwa Kristo ntiwakwifuza kukugerekaho ibyo wita byiza byawe ahubwo wanyurwa no kubarwaho GUKIRANUKA KWE.
kandi mboneke ko ndi muri we ntafite gukiranuka kwanjye kuva mu mategeko, ahubwo mfite ukuzanwa no kwizera Kristo, ari ko gukiranuka kuva ku Mana guheshwa no kwizera. #Abafiripi 3:9
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
*GUKIRANUKA KW’IMANA NI KRISTO.*
Uwizeye ko yabaye Impongano ye afite UBUGINGO BUHORAHO budaturutse kubyiza cg ibibi akora ahubwo biturutse kuri BUGINGO wamwitangiye agapfa kubwe.
1 Kor 1:30-31
Ni yo ibaha kuba muri Kristo Yesu waduhindukiye ubwenge buva ku Mana, no gukiranuka no kwezwa no gucungurwa,
kugira ngo bibe nk’uko byanditswe ngo “UwÄ«rÄta yÄ«rÄte Uwiteka.”Nshuti zanjye uwagira icyo yirata mubyatuma Imana Imwemera yaba yibeshye.
Ntakintu nakimwe cya Muntu Imana yaheraho Imwita UMUKIRANUTSI keretse Kwemera kubarwaho uwo yahamije ko ari UWERA wayo ariwe KRISTO wera w’Imana.
Uwo niwe ukwinginga aka kanya ngo wemere akubere UBUNGINGO BUHORAHO agukize kurimbuka uzize kamere yawe mbi.
Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana. 2Petero 3:9
KWIZEZA UMUTIMA KO KRISTO YAPFUYE AZIZE UBUBI BWAWE KUGIRANGO UHINDURWE UWERA MUMASO Y’IMANA BY’ITEKA , NK’UKO NAWE ARI UWERA, NI UKUMWAKIRA MURI WOWE, NI UKWAKIRA.
Ibyo ndabibandikiye mwebwe abizeye izina ry’Umwana w’Imana, kugira ngo mumenye yuko mufite ubugingo buhoraho. 1Yohana 5:13
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
*Ndabakunda*
Ev.Mr.John.


