Kigali: Abunganira Me Mhayimana basabye Perezida w’inteko iburanisha kwikura mu rubanza kuko batizeye ubutabera yabaha

Sangiza iyi nkuru

Mu iburanisha ry’ibanze mu Rukiko Rukuru rukorera i Nyamirambo ryabaye tariki ya 26 Nzeri 2022, abunganira Me MHAYIMANA Isaie basabye Perezida w’inteko y’abacamanza kwikura mu rubanza kuko batamwizeyeho ubutabera.

Mu rubanza Me MHAYIMANA aregamo urugaga rw’abavoka mu Rwanda avuga ko yarenganyijwe ku bihano rwamufatiye, umucamanza yabajije ababuranyi bombi niba nta nzitizi zihari, abunganira urugaga rw’Abavoka mu Rwanda basubije ko hari ibaruwa yanditswe n’abo ku ruhande rwa Me MHAYIMANA basaba ko inteko iburanisha urubanza itababuranisha.

Abo ku ruhande rwa Me MHAYIMANA bahise basobanuye ibikubiye muri iyi baruwa ko inteko bahawe ngo iburanishe urubanza ari yo yabarenganyije mbere, bikanatuma Urukiko rw’Ikirenga rusaba ko urubanza ruzasubirwamo ku mpamvu z’akarengane. Ibi ngo ni byo byatumye bandikira Perezida w’urukiko basaba ko iyi nteko itagaruka mu iburanishwa kuko ibiburanwa bisa n’ibya mbere 95%, bityo bagasaba umucamanza kwikura mu rubanza kugira babone kwizera ubutabera.

Mu iburanishwa, basabye Perezida w’inteko kwikura mu rubanza kugira ngo umuburanyi aburane yisanzuye. Abunganira Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda bo bahise bavuga ko batemera iby’umuburanyi kuko basanga ari ugutinza urubanza, maze basaba umucamanza kubisuzuma yisunze amategeko. Bati: “Ibisabwa na Me Mhayimana ni uburenganzira bwe kubisaba ariko bigomba kuba bishingiye ku mategeko.’’

Ku ruhande rwa Me MHAYIMANA basubije bagira bati: “Turemeranwa n’Urugaga ko twareze dukeneye ubutabera bwihuse. Ariko kwihuta ntibivuga guhushura. Ntabwo ari ukurutinza kuko twagaragaje ko hari ibyo twasabye. Turabasaba kwikura mu rubanza kuko ibiburanwa bisa n’ibyo twaburanye mbere, inenge ziri muri ibi byemezo byombi 95% birasa ku buryo ntaho Mhayimana yahera yumva icyemezo muzafata, ibyo Mhayimana asaba bishingiye ku mpungenge yagize ahereye ku ngingo y’174, agasaba Perezida w’inteko iburanisha gusohoka mu rubanza kugira ngo umuburanyi atekane.”

Me MHAYIMANA yareze urugaga rw’Abavoka mu Rwanda arushinja kumurenganya ku bihano rwamuhaye avuga ko yaregeye urugaga arusaba ko rwakurikirana abanyamategeko bakoze ibinyuranye n’umwuga, ariko nyuma aza gusaba ko ikirego cyakurwaho. Avuga ko yatunguwe n’uko yahamagajwe n’urugaga rumusaba kwitaba ubwo hari hashize igihe kandi binyuranyije, ikindi rukamwoherereza impapuro yita mpimbano kuko zidasinye ndetse na komite ivugwa gusinya harimo abataritabiriye imyanzuro yamufatiwe.

Umwanzuro ku busabe bw’inzitizi zatanzwe uzasomwa tariki ya 07 Ukwakira 2022.

Inkuru y’urubanza rwasubirishijwemo
https://bwiza.com/?Kigali-Avoka-MHAYIMANA-mu-rubanza-n-Urugaga-rw-Abavoka-mu-Rwanda-asaba-gutesha&var_mode=calcul

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

2 Responses

  1. Kigali: Abunganira Me Mhayimana basabye Perezida w’inteko iburanisha kwikura mu rubanza kuko batizeye ubutabera yabaha
    Burya Koko uwicishije inkota azicishwa Indi!!uyu Mpayimana yajyaga arenganya abaturage igihe yaburaniraga blarirwa ariko nawe imvune no gusiragira bimugezeho.yewe wa si we

  2. Kigali: Abunganira Me Mhayimana basabye Perezida w’inteko iburanisha kwikura mu rubanza kuko batizeye ubutabera yabaha
    Burya Koko uwicishije inkota azicishwa Indi!!uyu Mpayimana yajyaga arenganya abaturage igihe yaburaniraga blarirwa ariko nawe imvune no gusiragira bimugezeho.yewe wa si we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *