Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka asanga u Rwanda aricyo gihugu gikoresha amafaranga make mu matora kuko usanga abanyarwanda babigize ibyabo ndetse kahaba n’ibikoresho bikoreshwa inshuro zirenze imwe.
Aganira n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, itariki 3 Werurwe 2016 yavuze ko nta kwirarira kurimo ati: ” Ku cy’amatora nagiraga ngo mbabwire y’uko si ukwirarira , u Rwanda nicyo guhugu gikoresha Ingengo y’Imali ntoya mu matora ngereranyije n’ibindi bihugu ’’
Minisitiri Kaboneka avuga ko ibi biterwa no kuba u Rwanda mu matora rukoresha umwimerere warwo ujyanye no kuba abanyarwanda bose babijyamo bakabigira ibyabo.
Ati’’ Icya Kabiri ni ugufata neza ibiba byarakoreshejwe mu matora aba yararangiye.Buriya hari ibikoresho bikoreshwa bitarangira uwo munsi bikabikwa kugira ngo n’andi matora azaza bizashobore gukoreshwa’’
Akomeza avuga ko urugero ari udusanduku tw’amatora dufatwa neza tugakoreshwa nyuma tukabikwa , haza ikindi cyiciro cy’amatora tugakoreshwa bityo bikagabanya ku mafaranga yakabaye atangwa.

Ikindi Minisitiri Kaboneka avuga gituma u Rwanda rukoresha amafaranga make mu matora ni uko n’umuti abantu bakoresha batora nawo iyo usagutse urabikwa ndetse hakazaho n’abakorerabushake b’amatora.
Ku bijyanye n’ibyumba by’itora , Minisitiri Kaboneka yavuze ko abanyarwanda bishyira hamwe bagakora umuganda bakabyiyubakira nabyo bikagabanya amafaranga yagombaga gutangwa .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Minisitiri Kaboneka avuga ko uyu mwaka wa 2017 u Rwanda ruzakoresha amafaranga atarenga Miliyali Eshanu z’amafaranga y’u Rwanda ariyo Ngengo y’Imali ifitwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com


