Abasirikare barenga 10 bo mu gisirikare cya Uganda (UPDF), baguye mu mpanuka ya kajugujugu yabaye ku munsi w’ejo.
Iyi kajugujugu yo mu bwoko bwa MI-17 yakoreye impanuka mu gace ka Rwenzori, hafi y’umupaka wa Uganda na Congo Kinshasa.
Amakuru avuga ko iyi ndege yakoze impanuka nyuma y’iminota mike ihagurutse muri Uganda, ikaba yari yerekeje muri Congo Kinshasa aho yari igemuriye ibyo kurya abasirikare bari muri Operation Shujaa yo guhiga abarwanyi bo mu mutwe wa ADF.
Kajugujugu ya MI-17 y’Igisirikare cya Uganda, yakoze impanuka nyuma y’indi yo mu bwoko bwa MI-24 yakoreye impanuka mu gace ka Port-Fort mu mpera z’icyumweru gishize. Iyi mpanuka cyakora cyo yo nta muntu n’umwe wigeze ayigwamo cyangwa ngo ayikomerekeremo.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig Gen Felix Kulayigye, yemeje amakuru y’impanuka y’iriya ndege, avuga ko buri gihe iyo hari indege ikoze impanuka hakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane ikiyihishe inyuma.
Hari andi makuru avuga ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yategetse ko hakorwa iperereza mu rwego rwo kumenya impamvu nyamukuru indege za UPDF zikomeje kugirira ibibazo mu kirere.
Aya maperereza agomba kuyoborwa na Maj Gen Charles Okidi usanzwe ari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira mu kirere.


