Burundi: Imiryango y’Imbonerakure iratabaza

Sangiza iyi nkuru

Imwe mu miryango y’Urubyiruko rw’Ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Burundi (Imbonerakure ) iratabaza ivuga ko itewe inkeke n’umutekano w’abasore batawe muri yombi ku wa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2017 bazira gutunga ibikoresho bya gisirikare birimo n’Impuzankano kandi barabihawe na Leta.
Ngo byose bikaba byaratangiye ubwo aba basore(Imbonerakure ) bo muri Komini ya Butihinda mu Ntara ya Muyinga bari ku rondo bakaza guhura n’umusirikare wa Leta wo mu kigo cya Bwambarangwe waje kubatunga itara ry’imodoka ababaza niba koko ari abasirikare .
Umwe mu baturage baganiriye n’Ikinyamakuru RPA dukesha iyi nkuru yagize ati’’buri gasozi gafite Imbonerakure zako kandi zose zambara imyenda y’igisirikare cy’u Burundi ‘’
Uyu muturage yakomeje avuga ko nyuma y’uko ibi bibaye hahise hatangira ibikorwa byo guta muri yombi bamwe mu basore bagize Imbonerakure harimo uwitwa Abdoul Ndabakenga n’uwitwa Issa aho basanganywe imyenda ya gisirikare bagahita bafatwa kugira ngo bajye gusobanura aho bayikuye bikozwe n’abasirikare ba Leta byaje kuvamo gushyamirana ku mpande zombi.
Yakomeje avuga ko iri tabwa muri yombi ryImbonerakure cyane cyane ryibasira abahoze ari abarwanyi b’Ishyaka rya FNL baje kuyoboka CNDD-FDD nyuma.
Ati’’ nk’urugero Abdoul yarakubiswe .Kugeza ubu ntituzi aho bamujyanye . Bamushinja kuba ari umuyoboke wa Niyombare ndetse ko babonye nimero ye (Niyombare) muri Telefone ye ndetse ko afite ifoto nini (portrait) ya Niyombare mu nzu ye’’
Ngo izindi Mbonerakure zafashwe muri icyo cyumweru ni Franà§ois wo ku gasozi ka Mugongo ,Giteranyi n’umwalimu wigishaga ku kigo cy’amashuri cya Cuba.
Undi muturage akaba yaratangarije RPA ko itabwa muri yombi ry’izi mbonerakure hari izindi nyungu za Politiki ziryihishe inyuma .
Ku rundi ruhande ihuriro rya Sosiyete Sivile mu Burundi ,FORSC, rirasaba ko izi Mbonerakure zafungurwa kimwe n’abandi baturage bose bafashwe bunyago na Leta y’u Burundi .
FORSC ivuga ko Imiryango y’Imbonerakure zafunzwe isaba ko bakorerwa ubutabazi kuko bafashwe na Leta ikabakoresha kugira ngo bateze ibibazo maze bagategura ndetse bagashyira mu bikorwa igitutu cyashyizwe ku batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Uhagarariye iri huriro avuga ko abasore bagize Imbonerakure bisanze ari inzirakarengane z’ibyo bakoze.
Umwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu, Me Vital Nshimirimana yavuze ko Leta ishaka kwigizayo Imbonerakure nyuma yo kuzikoresha ati’’ izi Mbonerakure zishe amategeko none zisanze ari inzirakarengane ndetse zisanze nta mutekano zifite’
Me Vital Nshimirimana akomeza avuga ko we asanga aba basore b’Imbonerakure bagomba kurekurwa ati’’ dusanga abasore b’Imbonerakure kimwe n’abandi barundi bose bafunzwe na Leta bari bakwiye kurekurwa .Ibi ariko birasaba ingufu za buri wese haba ababyeyi , abayobozi n’abarundi bose bifuza amahoro kuri buri wese kubera ko abategura, abatuma n’abaha amabwiriza Imbonerakure nta bana babo barimo. Bafite abana babo mu mashuri na za Kaminuza cyangwa mu biro , bari gutegura ubuzima bwabo mu gihe igice kimwe cy’abaturage bari mu Mbonerakure bari gutakaza ubuzima bwabo burundu’’
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Imbonerakure zakunze gushinjwa gukorera Abarundi ibikorwa by'urugomo harimo no kwica
Imbonerakure zakunze gushinjwa gukorera Abarundi ibikorwa by’urugomo harimo no kwica

Urubyiruko rw’Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi(Imbonerakure) rukaba rwarakunze gushyirwa mu majwi n’abarundi ndetse n’Imiryango mpuzamahanga rushinjwa kwica no gukora ibikorwa by’urugomo kuri buri wese wagaragaje ko adashigikiye manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *