Vidiye Tshimanga, wahoze ari umujyanama wa Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yasohotse muri Gereza Nkuru ya Makala kuri uyu wa Kabiri ushize nyuma y’iminsi afunzwe nyuma yo kuvugwaho ibyaha bya ruswa no gukoresha umwanya we binyuranyije n’amategeko .
Ku wa gatatu w’icyumweru gishize, nibwo Ubushinjacyaha Bukuru mu rukiko rw’ubujurire rwa Kinshasa / Gombe bwari bwasohoye impapuro zo kumufunga by’agateganyo nyuma y’amasaha menshi ahatwa ibibazo.
Vidiye Tshimanga akomeje kuvugwaho gukora ishyano kuva ku ya 15 Nzeri. Ni nyuma yo gufatwa amashusho atabizi atanga igitekerezo cyo gushinga sosiye mu izina ry’abari bigize abashoramari, bamuneka, yagombaga kugiramo imigabane mu mazina y’amatirano nyuma yo kubafasha gutangiza ibikorwa muri Congo.
Yasabye kandi 20% y’igishoro cyabo ngo afashe abo bashoramari kubona ikirombe cyo gucukuramo amabuye y’agaciro no kurinda ibikorwa byabo nk’uko tubikesa Digital Congo.
Aya mashusho yaje gushyirwa ku karubanda n’ikinyamakuru cyo mu Busuwisi, Le Temps. Ibi byatumye uyu mujyanama wa Tshisekedi yegura ku mirimo ye mbere yo gufungirwa muri gereza ya Makala bitegetswe n’ubushinjacyaha mu rukiko rw’ubujurire rwa Kinshasa-Gombe.


