185e8d90-3f65-11ed-befe-4b1ecea8da43.jpg

Arnold Schwarzenegger yahishuye ko se yari umusirikare w’Umunazi

Sangiza iyi nkuru

Arnold Schwarzenegger wahoze ari Guverineri wa California, wamamaye cyane muri filimi, yasuye Auschwitz, ahari inkambi yafungirwagamo Abayahudi mu Ntambara ya 2 y’Isi, aho nyuma yo guhishura ko se umubyara yari umusirikare w’Umunazi, yavuze ko igihe kigeze ngo “duhagarike” urwango .

Kuri uyu wa Gatatu, Schwarzenegger, wahawe igihembo cya mbere cyo Kurwanya Urwango na Auschwitz Jewish Center Foundation, yafashe ijambo ari kumwe na Perezida w’iyi fondation, Simon Bergson, mu rwego rwo kwerekana uburyo ibisekuru bishobora guhinduka.

Schwarzenegger na Bergson bombi bavukiye muri Autrichia, kandi uyu wa nyuma yavutse nyuma y’intambara ababyeyi be bamaze kurokokera muri iyi nkambi y’Abanazi ya Auschwitz yiswe inkambi y’urupfu.

185e8d90-3f65-11ed-befe-4b1ecea8da43.jpg

Schwarzenegger mu ijambo rye iruhande rwa Bergson, yagize ati: “Nari umuhungu w’umuntu warwanye mu ntambara y’Abanazi, yari umusirikare.” Schwarzenegger yahishuye ko se, Gustav, yari umusirikare mu gihe cy’intambara.

Uwahoze ari guverineri wa California yakomeje agira ati: “None igisekuru kimwe nyuma, turi hano. Turenda kungana mu myaka. Twembi turagaragara neza. Kandi dufite ikintu kimwe duhuriyeho twembi kuko turwanya urwikekwe n’inzangano n’ivangura … ibi nibyo byaduhurije hano uyu munsi.”

000g4ovpjx1ewe8x-c322.jpg

Bergson yongeyeho ati: “Jye na Arnold turi gihamya yerekana ko mu gisekuru kimwe urwango rushobora guhinduka burundu. Guverineri, urakoze kubana natwe hano uyu munsi.”

Abahanga mu by’amateka bavuga ko abantu bagera kuri miliyoni 1.1 bapfiriye mu nkambi ya Auschwitz mu gihe kitarenze imyaka itanu iyi nkambi yabayeho nk’uko iyi nkuru dukesha Yahoonews ikomeza ivuga.

577a2dff-eeab-47f1-b8e0-304ad0451caf.jpg

Schwarzenegger yazengurutse ahari iyi nkambi mu majyepfo ya Pologne, yerekwa ahari ibirindiro n’ibyumba byicirwagamo abantu hakoreshejwe gaz bikorwa n’abasirikare b’Abanazi. Yahuye kandi n’umugore, ku myaka 3, wakozweho ubushakashatsi n’umuganga uzwi cyane w’Abanazi, Josef Mengele.

Schwarzenegger yatangaje ati: “Iyi ni inkuru igomba gukomeza kubaho, iyi ni inkuru tugomba gusubiramo inshuro nyinshi.”

Ibi ni ibyaranze uruzinduko rwa mbere rw’umukinnyi wa filimi w’imyaka 75 muri Auschwitz kandi yemeza ko bitazaba ubwa nyuma.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Arnold Schwarzenegger yahishuye ko se yari umusirikare w’Umunazi
    Mureke dutsibdije urwango ubumwe Kandi bwiza ndabakunda cyane nizerako arinjye usoma inkuruza zanyu bwambere,
    Mukomeze mutere imbere .

  2. Arnold Schwarzenegger yahishuye ko se yari umusirikare w’Umunazi
    Mureke dutsibdije urwango ubumwe Kandi bwiza ndabakunda cyane nizerako arinjye usoma inkuruza zanyu bwambere,
    Mukomeze mutere imbere .

  3. Arnold Schwarzenegger yahishuye ko se yari umusirikare w’Umunazi
    Mureke dutsibdije urwango ubumwe Kandi bwiza ndabakunda cyane nizerako arinjye usoma inkuruza zanyu bwambere,
    Mukomeze mutere imbere .

  4. Arnold Schwarzenegger yahishuye ko se yari umusirikare w’Umunazi
    Mureke dutsibdije urwango ubumwe Kandi bwiza ndabakunda cyane nizerako arinjye usoma inkuruza zanyu bwambere,
    Mukomeze mutere imbere .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *