Igihembo cya Mo Ibrahim gikomeje kubura ababaye abayobozi bakegukana

Sangiza iyi nkuru

Mo Ibrahim Foundation (MIF) iratangaza ko mu mwaka ushize wa 2016 nta wahoze ari umuyobozi wo muri Afurika wigeze atsindira igihembo iyi foundation igenera abigeze kuba abakuru b’ibihugu na guverinoma bagize ibyo bageraho bigaragara.

Uyu ngo ukaba ari undi mwaka uciyeho iki gihembo cya Mo Ibrahim kibuze ugitsindira nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi wa Komite Yigenga ishinzwe gutanga iki gihembo, Dr Salim Ahmed Salim, ngo bitewe n’ibigenderwaho mu gutanga igihembo biba bituzuye.

Uyu muyobozi yavuze ko buri mwaka kuva mu 2006 hari ibirebwa mu rwego rwo kumenya no gushimira inkunga igaragara benshi mu bayobozi bo muri Afurika baba baratanze mu guhindura ibihugu byabo babiganisha aheza nk’uko africanews dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yongeyeho ko ariko iki gihembo kiba kigamije kugaragaza no gushimira ubuyobozi buba bwaragaragaje ubudasa, ibintu ngo bitari rusange, ari nayo mpamvu nyuma yo gusesengura yitonze iyi komite yafashe icyemezo cyo kudatanga igihembo cya 2016.

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko usibye muri uyu mwaka wa 2016, no mu myaka ya 2009, 2010,2012,2013 ndetse na 2015 igihembo cyabuze ucyegukana.

Dore ibigenderwaho mu gushaka ugomba guhabwa igihembo

-Kuba yarigeze umukuru w’igihugu cyangwa wa guverinoma

-Kuba amaze imyaka 3 avuye mu mirimo (2014-2016)

-Kuba yaratowe mu nzira ya demokarasi

-Kuba yarayoboye manda yemererwa n’itegeko nshinga

-No kuba yaragaragaje ubuyobozi budasanzwe

Kuva iki gihembo cya miliyoni 5$ cyatangira gutangwa, kimaze kwegukanwa inshuro 4 gusa.

Ababashije kugitwara ni:

-Joachim Chissano wayoboraga Mozambique (2007)

-Festus Mogae wayoboraga Botswana (2008)

-Pedro Pires wayoboraga Cap Vert (2011)

-Hifikepunye Pohamba wayoboye Namibia (2014)

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *