000_32kj6mp.jpg

Indonesia: Abasaga 100 bapfiriye mu mubyigano nyuma y’imvururu zadutse kuri stade

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cya Indonesia kiravuga ko byibuze abantu 174 bishwe abandi benshi bagakomereka mu mubyigano mu gihe cy’imvururu zabereye mu mupira w’amaguru mu ntara ya Java .

Mu itangazo ryacyo kuri iki Cyumweru, igipolisi cyatangaje ko abashyigikiye ikipe ya Arema FC binjiye mu kibuga kuri stade iri mu mujyi wa Malang mu burasirazuba bw’igihugu nyuma y’uko ikipe yabo itsinzwe na Persebaya Surabaya ibitego 3-2 mu ijoro ryo ku wa Gatandatu.

Polisi yavuze ko bagerageje kumvisha abafana gusubira muri tribune maze bakoresha ibyuka biryana mu maso kugira ngo bahagarike “imvururu” nyuma yuko abapolisi babiri bari bamaze kwicwa. Abafana babarirwa mu magana bahise biruka bagana ku irembo ryo gusohoka mu rwego rwo kwirinda ibyuka biryana mu maso.

000_32kj6mp.jpg

Bamwe baburiye umwuka mu kavuyo kandi benshi barakandagirwa barapfa.

Umuyobozi wa polisi mu burasirazuba bwa Java, Nico Afinta, yagize ati: “Abantu 34 bapfiriye mu kibuga abandi basigaye bapfira mu bitaro.”

Yavuze ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera, kubera ko benshi mu bakomeretse bagera kuri 180 bari bameze nabi nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ikomeza ivuga.

000_32kj69f.jpg

Umuyobozi w’ibitaro yabwiye televiziyo yaho ko umwe mu bapfuye ari umwana w’imyaka itanu.

Amashusho yashyizwe ahagaragara na televiziyo zo muri Indonesia yerekanye abafana bagera ku 3,000 binjira mu kibuga muri stade ya Kanjurujan muri Malang nyuma y’uko Arema FC itsinzwe na Persebaya Surabaya.

Amashusho yerekanaga kandi abantu basa nk’abataye ubwenge batwarwa n’abandi bafana.

Guverinoma ya Indonesia yasabye imbabazi ku byabaye kandi isezeranya ko izakora iperereza kuri uyu mubyigano wahitanye abasaga 100 .

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *