RMC yasuye abanyamakuru Eminante na Kanuma bafunzwe

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Werurwe 2017, itsina ry’abayobozi n’abakozi ba Rwanda Media Commission ryasuye abanyamakuru bafunzwe. Abo ni Mugabushaka Jeanne de Chantal (Eminante) na Shyaka Kanuma. Ibi byakozwe mu rwego rwo kubakomeza no kubihanganisha.

Itsinda ryasuye riyobowe n’umuyobozi wa RMC Barore Cleophas, na Visi Perezida wa Board Rwasa Jerome. Harimo kandi umunyamabanga nshingwabikorwa Mugisha Emmanuel, n’umunyamategeko wayo Ibambe Jean Paul.

Abanyamakuru basuwe, bakurikiranyweho bidafite aho bihuriye n’umwuga wabo, ariko basuwe nk’abantu bakoraga umwuga w’itangazamakuru RMC ishinzwe kugenzura. Abasuwe barabyishimiye bavuga ko bategereje kuburana mu mizi ibyo bakurikiranyweho.

Mugabushaka na Kanuma bahamya ko “ nta hutazwa na rimwe bigeze bakorerwa haba mu ifatwa n’ifungwa ndetse n’uburyo babayeho ntacyo banenga ugereranyije n’ibyo bemererwa nk’imfungwa ”.

RMC irashimira ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ku bwo koroherezwa gusura abanyamakuru no kuba abasuwe batugaragarije ko boroherezwa aho bishoboka hose mu buzima bw’imfungwa barimo.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mugabushaka Jeanne de Chantal (Eminante), ufungiye muri gereza yizwi nka 1930, ni umunyamakuru wa Radio na TV10, afunzwe kuva mu mpera z’umwaka ushize, aregwa ibyaha byerekeranye na ruswa. Naho Shyaka Kanuma ni umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru Rwanda Focus, afungiye Kimironko, akaba akurikiranweho kutishyura imisoro.

Ibyo Mugabushaka aregwa bimuhamye, yahanishwa ingingo ya ingingo ya 635 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwnda. Iyi ngingo irebana no gusaba no kwakira impano cyangwa indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko cyangwa ntihakorwe icyagombye gukorwa. Bihanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatse.

Naho Shyaka Kanuma, ahanwa n’ingingo ya ya 370 ijyanye no kutishyura umusoro ufatirwa. Ivuga ko umuntu ushinzwe gufata umusoro ufatirwa ntawushyikirize ubuyobozi bw’imisoro abigambiriye, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu ihwanye n‟umusoro yanyereje.

RMC ni urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda. Rufite inshingano zo kugenzura imikorere y’itangazamakuru umunsi ku wundi n’imyitwarire y’abanyamakuru, hamwe no kurengera ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Karegeya Jean Baptiste

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *